Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko andi mato y’intambara ya Amerika ari mu nzira ajya hafi ya Iran, anagaragaza icyizere ko Tehran ishobora kugera ku bwumvikane na Washington.
Trump yabitangaje mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yasabaga ko Amerika ihagarika ibyo yise iterabwoba rikorwa kuri Iran.
Mu byo yatangaje, Trump yavuze ko amato akomeye y’ingabo za Amerika ari mu rugendo ajya mu gace gaherereyemo Iran, kandi agaragaza icyizere cy’uko impande zombi zizashobora kumvikana.
Ku wa gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba guhagarika iterabwoba niba zifuza ko ibiganiro byatanga umusaruro, nyuma y’uko Trump avuze ko bishoboka ko ingabo za Amerika zagira icyo zikora muri Iran.
Araqchi yashimangiye ko ibiganiro bidashobora kugenda neza mu gihe Amerika ikomeje gukoresha iterabwoba no gushyira imbere ingingo zikomeye bikabije.
Amakuru agera kuri CNN avuga ko Perezida Trump akiri mu gikorwa cyo gusuzuma amahitamo atandukanye ku byerekeye ibikorwa Amerika ishobora gufatira Iran.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Amerika, Israel n’ibihugu by’Abarabu ribitangaza, ubuyobozi bwa Amerika bufite ibintu bitatu by’ingenzi buhera ku biganiro na Tehran: guhagarika ikungahara rya uranium, kugabanya ubushobozi bwa misile zirasa kure, no guhagarika inkunga ihabwa imitwe yitwaje intwaro.
Chadadi Habimana


















