Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Perezida Tshisekedi yaciye amarenga ko agiye kwirukana Abanyarwanda mu gihugu cye

Friday 1 July 2022
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Anthoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage be ko agiye kwirukana abanangamiye umutekano w’igihugu cye, yumvikana Ari kwitwa ku Rwanda.

Aramutse ahereye ku banyarwanda ntibyaba bitunguranye kuko hashize iminsi mu burasirazuba bw’iki gihugu hari umukwabu wo guhiga bukware no kugirira nabi umunyarwanda n’undi mukongomani wese bumvise avuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku munsi cyizihizaho ubwigenge. Buri tariki 30 Kamena, RDC yizihiza umunsi w’ubwigenge.

Tshisekedi yavuze ko kuri iyi nshuro, ibyo birori bibaye mu bihe bigoye by’umutekano muke mu Burasirazuba.

Ni ibibazo yashimangiye ko bibangamiye igihugu, byatewe “n’u Rwanda rwihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23” rukarenga ku masezerano n’amahame mpuzamahanga yose.

Yavuze ko azakomeza guharanira ubwigenge bwa RDC nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga, akarengera ubusugire n’ubumwe by’igihugu.

Ati “Ndizeza abaturage ba RDC, ko nzakoresha imbaraga zose kugira ngo amahoro n’umutekano biganze. Kandi ko abadushotora bazakurwa ku butaka bwacu.”

Yasabye abaturage b’igihugu cye kumva ko ubusugire bw’igihugu cyabo, ari ingenzi. Ngo Abanye-Congo ntibashobora kwemera guhora iteka bashotorwa.

Ati “ Uyu munsi, amahoro n’umutekano ni byo biza ku isonga kuri twe. RDC yahombye byinshi, birimo n’impfu zirenga miliyoni 10 mu gihe abandi bantu barenga za miliyoni bavuye mu byabo bagahunga kubera ibyaha byakozwe n’imitwe irimo n’iturutse mu mahanga ikura ubufasha hanze y’igihugu.”

Mu gukemura iki kibazo, Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ye yiyemeje kurwana urugamba rwo guharanira amahoro n’umutekano ibinyujije mu nzira ebyiri, harimo iya dipolomasi n’iya gisirikare.

Ku nzira ya dipolomasi, yavuze ko yifashishije Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mu byumweru bibiri bishize, yahuriye i Nairobi n’abakuru b’ibihugu ba EAC mu nama ya Gatatu igamije gushakira amahoro arambye agace k’Uburasirazuba bwa RDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru