Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida w’Urukiko Rukuru yahamagaje ’ahatazwi’ abantu 4 bareganwa n’abo kwa Rwigara

Thursday 14 June 2018
    Yasomwe na

Perezida w’Urukiko Rukuru yahamagaje mu rukiko abantu bane bareganwa na Diane na Adeline Rwigara ku byaha birimo guteza imvururu muri rubanda, ariko bitazwi aho baherereye, nk’uko byemejwe mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hagakekwa igihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye ngo bahamagazwe n’urukiko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles yabategetse kwitaba uru rukiko ku wa 24 Nyakanga 2018 saa mbili za mu gitondo.

Rikomeza rivuga ko ari “Kugira ngo biregure ku kirego barezwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha bakurikiranyweho cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko.”

Perezida w’Urukiko Rukuru yanasabye uwakumva iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, abanyamategeko ba Diane na Adeline Rwigara, Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin, bavuze
ko hari abantu baregwa muri iyi dosiye batahamagajwe n’urukiko kandi ibyemezo bazafatirwa bishobora kugira ingaruka ku bo bunganira. Basabye ko bahamagazwa cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.

Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi; ubwo yoherereje umuvandimwe we Gwiza ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.

Hanagarukwa no ku biganiro bagiranye na Mushayija na Jean Paul Turayishimye bivugwa ko ari mu buyobozi bwa RNC ndetse asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Diane Rwigara we hiyongeraho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ubwo iyi dosiye yaregerwaga urukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gwiza, Mukangarambe, Bushayija na Turayishimye baburanishwa nk’abihishe ubutabera, ariko buza kwisubiraho busaba ko bahamagazwa ahantu hatazwi kuko nta myirondoro izwi y’aho baherereye.

Urukiko rwanzuye ko uko ari bane “bagomba guhamagazwa ahatazwi” nk’uko bikorwa ku muntu udafite aho aba cyangwa atuye hazwi. Urukiko rwemeje ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.

Bikekwa ko Gwiza Tabitha atuye Toronto muri Canada, Mukangarambe Xaverine akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond alias Sacyanwa akaba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimiye ubarizwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru