Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida wa Iran yaguye mu mpanuka

Monday 20 May 2024
    Yasomwe na

Ebrahim Raisi, Perezida wa Iran n’abayobozi bari kumwe nawe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah, baguye mu mpanuka ya kajugujugu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024.

Ni impanuka yabereye mu ntara ya East Azerbaijan mu masaha y’igicamunsi, mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi.

Igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha menshi. Amatsinda yoherejwe muri iyi misozi yahuye n’akazi gakomeye kuko bwarinze bwira ndetse imvura igwa atarayigeraho.

Mu masaha y’urukerera kuri uyu wa 20 Gicurasi, umuryango Red Crescent w’ubutabazi watangaje ko ushoboye kugera kuri iyi ndege, usobanura ko icyakoze yangiritse bikomeye ku buryo hari icyizere gike cy’uko Perezida Raisi n’abo bari kumwe baba bakiri bazima.

Mu isaha ishize, ibiro ntaramakuru Mehr bya Leta ya Iran byatangaje ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe muri iyi ndege bose bapfuye. Ni amakuru yemejwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, nk’uko Al Jazeera yabivuze.

Abayobozi mu bihugu bitandukanye barimo Nicolas Maduro wa Venezuela na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bamaze kwemeza urupfu rwa Perezida Raisi n’abandi bari muri iyi ndege, bihanganisha Iran.

Modi yagize ati “Nihanganishije mbikuye ku mutima umuryango we n’abaturage ba Iran. U Buhinde bwifatanyije na Iran muri ibi bihe by’akababaro."

Amazina y’abaguye muri iyi mpanuka yarimo na Perezida
1-Ayatollah Seyyed Ebrahim Rais al-Sadati
2- Ayatollah Seyyed Muhammad Ali Al-Hashem
3- Dr. Hossein Amirabdollahian
4- Dr. Malik Rahmati
5- Sardar Seyed Mehdi Mousavi
6- An Ansar al-Mahdi Corps (identity unknown)
7- Pilot (unknown identity)
8- The pilot’s help, unknown identity)
9-Kruchev (unknown identity)

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru