Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Politiki Nshya y’Itangazamakuru mu bigiye gushyikirizwa abadepite

Monday 3 June 2024
    Yasomwe na

Nyuma y’imyaka 13 u Rwanda rushyizeho Politiki y’Itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda, kuri ubu hamaze no gutunganywa indi ije kuyisimbura kubera ibyo abakora uwo mwuga n’abo bawuhuriramo byahafi basanze bikwiye guhabwa umurongo muri ryo.

Politi y’Itangazamakuru yo mu 2011 ntiyagiraga icyo ivuga ko itangazamakuru risigaye rigezweho ryifashisha ikoranabuhanga rizwi nk’imbugankoranyambaga (social media), aho bitakiri ngombwa ko amakuru atangazwa n’umunyamakuru w’umwuga ndetse n’igisobanuro cy’umunyamakuru n’umuturage uwo ari we wese usakaza amakuru aho batandukanira imbere y’uhabwa amakuru n’abo bombi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Rwego rw’’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko politiki nshya y’itangazamakuru bikenewe ko ijyana n’igihe ndetse ikanajyana n’ikoranabuhanga rigezweho risigaye rikoreshwa muri uru rwego.

Yavuze ko gutanga ibitekerezo kuri iyi politiki byamaze kurangira, hakaba hasigaye kohereza umushinga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugira ngo usuzumwe.

Ni ingingo yagarutseho tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga umushinga ‘Ijwi riranguruye ry’itangazamakuru’ washyiriweho ibibazo bigikoma mu nkokora umwuga w’itangazamakuru rya kinyamwuga mu Rwanda.

Rushingabigwi, yavuze ko muri ibi bihe hari ubwo aya makosa aterwa n’ikoranabuhanga ryatumye “amakuru aba menshi hakaziramo n’amakuru atubaka, umuntu akibasira undi, ingengabitekerezo (ya Jenoside) yaragarutse n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ngira ngo ikindi kibazo ni uko muri iyi myaka bigoye cyane kumenya umunyamakuru n’utari umunyamakuru mu batangaje inkuru […] bigatuma hizerwa inkuru zitari kwizerwa."

Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, harimo ingingo zigaruka ku bushobozi mu itangazamakuru bujyanye n’ubumenyi n’imibereho, hakazamo n’ibijyanye n’itegeko rivuguruye rigenga urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Harimo kandi ingingo igaruka ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’izindi zigaruka ku ikoranabuhanga rishya n’ubuhuzabikorwa mu itangazamakuru ryo mu gihugu.

Ubushakashatsi bwo mu 2021 ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bwagaragaje amahame remezo agenga abanyamakuru yubahirizwa ku rugero rwa 57.3%.

Abanyamakuru 96.6% bagaragaje ko bazi neza aya mahame abagenga, ariko akaba yubahwa ku rugero rwa 55.6%.

Ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga cyari kuri 59.6%, mu gihe uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego rwo rwari kuri 67.8%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru