Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hagiye gutangizwa politiki nshya y’imicungire y’Abajyana b’Ubuzima mu gihugu, aho hagiye guhindurwa uburyo umujyanama w’ubuzima atoranywa, hakazajya hitabwa mu bafite imyaka mike, 21 kugeza kuri 45 bazashobora kujyana n’ikoranabuhanga riri kwimakazwa mu mikorere no muri serivisi z’ibihugu kimwe no mu rwego rw’ubuzima.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga, 2022, mu muhango wo kumurika ubushakashatsi bwakozwe ku magerageza abiri y’iyo gahunda nshya, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yasobanuye ko hakozwe ubushakashatsi mu 2016 na 2020/21 harimo ko igihugu gifite abajyanama b’ubuzima bamaze kugera ku myaka iri hejuru, bamwe kugera kuri 65, nyamara bagikenewe mu kazi.
Minisitiri yagize ati, "Dukeneye abajyanama b’ubuzima mu kazi kuko ntidushaka yuko batanga serivisi mu buryo zikomatanyije hamwe; aho kugira ngo tugire abajyanama bahuguwe muri porogaramu zitandukanye bose uko ari bane bagahurira mu mudugu umwe, umwe adashobora gukora ibyo undi ashoboye mu gihe atabonetse ubwo serivisi zikaba zitabasha kuboneka ku bazikeneye."
Mu gushaka rero kuvugurura iyo porogaramu y’Abajyanama b’ubuzimaturashaka gusubiza ibibazo bitandukanye birimo icy’imyaka kuko hari abamaze gukura basigaye bafite intege nkeya batagishobora gukora izo nshingano, ikindi turashaka no kuzana ikoranabuhanga mu mikorere y’Abajyanama b’ubuzima, aho usanga dukeneye ko tugira abantu bakiri bato bashobora kwiga ubwo bumenyi bushyashya bwo gukoresha ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga raporo, gukurikiranwa no kuba twabagira inama mu gukoresha ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke hasabwa kuvugurura uko Abajyanama b’ubuzima batoranywa mu baturage, hakagira imyaka igenderwaho ku bazabasha kuzuza inshingano neza, hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 45.
Minisitiri yavuze ko abajyanama b’ubuzima bari basanzwe bakora neza ndetse n’imigabane bari bafite muri koperative abatazakomezanya na gahunda nshya bazayigumana kuko ari inyugu zabo nk;uko itegeko ribivuga. Bazitwa Abajyanama b’Ubuzima b’Icyubahiro, bashobora gutanga inama kuri bagenzi babo bashya.
Kimwe mu bitumye Minisiteri ifata umwanzuro wo kuvugurura iyi gahunda nk’uko Minisitiri yabisobanuye ni uko hajyaga habaho ko umujyanama w’ubuzima yimuka agasiga icyuho mu mudugudu bigasaba ko bazategereza guhugura undi akamusimbura mu nshingano.
Ikindi ni uko umwe yabaga yarahuguriwe gukora ikintu kimwe ugasanga hari ufite akazi gake undi ari kenshi ariko kuri iyi gahunda nshya uzatiranywa azahugurwa gukora byose bityo umukeneye ntamurenge kuko azaba ashobora gukora serivisi zose umujyanama w’ubuzima atanga.
Bamwe mu bahagarariye Abajyanama b’ubuzima mu bitaro, bavuze ko iyo gahunda nshya ije ari igisubizo kuko hari haamze kugaragara bamwe bakuze hakaba n’icyo cyuho cy’abimuka bigateza gukereza serivisi ku baturage.
Muri iyi gahunda nshya kandi biteganyijwe ko umubare w’abajyanama b’ubuzima nawo uzagabanuka, ukava ku bihumbi birenga gato 52 mu gihugu ukagera kuri 35.
Minisitiri w’ubuzima yateguje ko gahunda nshya yakagombye gutangirana n’yuyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 ariko hategerejwe ko bizabanza kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo bitangire gukoreshwa mu gihugu hose kuko igerageza ryo ryagaragaje ko gahunda izagera ku ntego.
Politiki y’abajyanama b’ubuzima yatangiye mu 1995 igenda ivugururwa mu bihe bitandukanye kugeza ubu.


















