Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

RUBAVU: kutubahiriza amategeko kw’ amacumbi aciriritse biha abana uburyo bwo gukora uburaya

Sunday 20 October 2019
    Yasomwe na

Mu mujyi wa Rubavu, hagaragara amacumbi aciriritse menshi, azwi ku izina rya “lodge”, ariko amwe muri yo atuyemo abana bakora uburaya. Abacuruzi bo bareba inyungu gusa, bityo bakirengagiza ingaruka kuri aba bana bangirikira muri aya macumbi yabo. Abo banyiri amacumbi birengagiza amabwiriza avuga ko bagomba gufata umwirondo w’umuntu wese uje ubagana.

Mu macumbi (lodge) amwe nk’iyitwa “La Familia Guest House” aho umunyamakuru yaraye kugira ngo yirebere uko abo bana babayeho, nawe ntiyanditswe mu gitabo ngo abazwe umwirondoro we. Bivuze ko n’umugabo uzanye umwana utaruzuza imyaka y’ubukure batamumenya. Niyo bamumenya ntibyamubuza kumusambanya, kuko iyi lodge irimo abana b’abakobwa batanu bahatuye. Ibyo bivuze ko bemeye ko ibyo byaha bihakorerwa.

iyi ninyemeza bwishyu ko umunyamakuru yaharaye ariko ubuyobozi bukamubura mutangiwe raporo ko baraye mumugi wa Rubavu kuko aho yaraye ntihabaru

Abana ubasanga mu tubari banywa inzoga, kuko ntawe baka ibyangobwa mbere y’uko yinjira mu kabari. Ntibamenya umukuru n’umuto aho abo bana barara banywa inzoga, bakaza gutahana n’abagabo muri za lodge.

Bahisemo uburaya kubera ibibazo mu miryango yabo
Umutoni, izina rihimbano, ni umwe mu bana bakora uburaya. Afite imyaka cumi n’irindwi. Asobanura uko babayeho, yagize ati, “Tubona amafaranga menshi, kuko umugabo umwe ashobora kwishyura ibihumbi makumyabiri (20.000frw), kandi tubonana na barenze 2, ni ukuvuga ko tubona asaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000frw). Ayo niyo twishyuramo icumbi tukanafatamo amafunguro”.

iyi ninyemeza bwishyu ko umunyamakuru yaharaye ariko ubuyobozi bukamubura mubatangiwe raporo ko baraye mumugi wa Rubavu kuko aho yaraye ntihabaruye

Uyu mwana yaje kuba muri lodge, yagize ati “Iwacu n’i Kanombe. Nabanaga na papa ufite undi mugore, kuko mama yarapfuye. Nabayeho nabi nkubitwa na Mukadata. Nagiye mbibwira papa ariko ntanyumve. Nibwo mugenzi wanjye tubana aha ampamagaye ngo andangire akazi. Nje nsanga ni uburaya, ariko tubayeho neza kuruta aho nabaga ”.

aha nimunzu babamo ikora nka lody

Usanga n’ubwo bavuga ko babayeho neza bafite ibibazo birimo abagabo babasambanya barangiza bakabakubita, kuko baba babishyuza. Ubwo twari tukiri aho, umwe mu bagabo banze kwishyura uwo twise Umutoni, arangije aranamukubita. Yamuhoye ko yanze ko bakoreraho nta gakingirizo, avuga ngo aramuha make, ntibabyumvikanaho bityo bararwana. Uyu mwana yaje gutabarwa n’abandi bakobwa baba muri iyi lodge.

Undi mukobwa twaganiriye ufite imyaka cumi n’itandatu, ntatandukanye na bagenzi be, kuko nawe aba muri lodge yitwa “Ernesto Lake Kivu Guest House”, aho nawe yaje kuba Gisenyi, avuye i Nyamirambo. We avuga ko nyina nawe yatanye na se, bikabashyira mu buzima bubi, aho yaje kwishakira ubuzima i Gisenyi.
Twamubajije uko ahaba nta byangombwa afite kuko atarafata irangamuntu, avuga ko banyiri lodge babemereye kuhaba, ariko polisi yamufata ntavuge ko ariho aba, kuko na banyiri lodge bazi ko bitemewe.

Hari lodge zikora ku mugaragaro ariko zitagenzurwa
Iyo abashinjwe kugenzura izo Lodge kuko hari mafaranga bahabwa na banyirazo kugirango ibyo byaha nandi makosa bihakorerwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mama U rwagasabo, yabajijwe uko bagenzura amacumbi aciriritse hagamijwe ko hatakorerwa ibyaha harimo no kurinda abana kujya mu tubari, ndetse no gusambanywa. Yagize ati “dufite itsinda ry’Akarere rishinzwe kugenzura amahoteli n’amacumbi, utubari uko dukora, ariko hoteli na lodge baduha raporo yabaraye iwabo buri munsi. utabikoze agahanwa, tubigenzura neza tugamije kurinda ko hakorerwa ibyaha, kuba hari izitagenzurwa kandi hakorerwa ibyo byose muvuze haba hari bakozi babishinzwe barya ruswa kuko icyapa kiri kumuhanda ntawayoberwa ko hakorerwa kandi n’abayobozi bimidugudu baba babizi icyo turagicyemura uyu munsi kandi n’abakozi barabibazwa ”.

Iyi nimwe muri za lodge zikora kumugaragaro zitazwi n’ubuyobozi

Muri aka karere ka Rubavu, habarurwa za lodge zemewe zigera kuri 55. Ariko muri aya abaruwe, igitangaje n’uko iyitwa “La Familia Guest House itabaruwe.” Twasanze ku rutonde rwa za lodge twahawe n’Akarere itagaragaraho, kandi ifite icyapa ku muhanda. Ibyo bituma hashobora gukorerwa ibyaha ntibimenyekane kuko itagenzurwa.

Umuvugizi wa police mu ntara y’iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yagize ati “ mu mabwiriza yahawe banyiri tubari na banyiri mahoteri na za lodge, nta mwana wemerewe kujyayo atari kumwe n’umubyeyi we, kuba hari ababirengaho bakabikora, iyo hagize ufatwa turamuhana nyiri lodge arafungwa ndetse n’umugabo wazanye uwo mwana akabihanirwa. Ariko dufite ingorane kuko uwakaduhaye ubufasha ariwe uduhisha yaba uwo mwana cyangwa nyiri lodge, ndetse n’uwo mugabo umusambanya kugira ngo bafatwe twifashisha abaturage mu kuduha amakuru, ariko ubwo mubibonye, tugiye kurushaho kugenzura, kugira ngo turebe ko byacika, abo bana bagataha kuko ntabwo abana tubafunga turabaganiriza bari kumwe n’ababyeyi babo”. Yakomeje avuga ko kuba hari amacumbi batazi bitunguranye ariko bagiye kugikemura kandi tukamenya impamvu abakozi babishwe bazihishira.

Aba bana bari mu kabari barikumwe n’umunyamakuru aho yagiye kureba ko bemererwa kwijira mu kabari n’uko abasaba kwifotoranya na we

Ibihano byateganijwe ku basambanya abana birakomeye
Amategeko arinda bikomeye agahana uwariwe wese wasambanya umwana, nk’uko bigaragara mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018. Ingingo ya 133 ivuga ko « Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Kuwa 16 Gicurasi 2017, ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018, yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17.500 batewe inda ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Iki gishushanyo cyerekana imibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima y’abana bakobwa babyariye kwa muganga bafite imyaka kuva umugore yasama kugeza kumyaka 19
umwaka wa 2019 nukuva mu kwambere kugera mu kwamunani .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.