Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

RUSIZI: UWACURUZAGA URWAGWA YISHWE ANIZWE

Wednesday 24 July 2024
    Yasomwe na


Abataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 wacuruzaga urwagwa mu Karere ka Rusizi.

ku isaha ya saa munani z’urukerera (2h00) rwo kuri uyu wa kabiri zishyira kuwa wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024 mu Mudugudu wa kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, nibwo Niyonsenga Dianne bivugwa ko akomoka mu karere ka Huye yaraye yiciwe.

Ikinyamakuru Mamaurwagasabo cyamenye ibyaya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aho ngo irondo ry’umwuga ryatabaye ryumvise umuntu atakira kuri ako Kabari, rigezeyo risanga yamaze gushiramo umwuka.

Iyakaremye Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabiko w’Umurenge wa Kamembe, yadutangarije ko ubwo irondo ryatabaraga ryahuye n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati: “Nibyo, saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo. Umukobwa witwa Niyonsenga Dianne w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye. Birakekwa ko yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB”.

Gitifu Iyakaremye mu butumwa bwe yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari utarashyingurwa, icyakora urabanza ujyanwe kubitaro bya Gihundwe, ni mugihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

Ntakirutimama Alfred

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru