Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rayon sports yasinye amasezerano ya miliyoni 40Frw n’umufatanyabikorwa mushya

Thursday 11 November 2021
    Yasomwe na

Jean claude Ndayambaje

Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya akaba ari ikigo gicuruza amashusho "Canal+" ku masezerano y’imikoranire ya miliyoni 40 z’amanyarwanda azamara umwaka umwe nibiba ngobwa yongerwe.

Aya amasezerano y’imikoranire yasinywe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ku ruhande rwa Rayon Sport yahagarariwe na Uwayezu Jean Fidèle naho Canal + ihagararirwa na Sophie Tchatchoua usanzwe ayobora Canal+ Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo gicuruza amashusho Tchatchoua Sophie yavuze ko nka Canal+ Rwanda bishimiye gukorana na Rayon Sports nk’ikipe ifite abakunzi n’abafana benshi mu Rwanda.

Yagize ati "Rayon Sports turabizi ni ikipe ifite abakunzi benshi, twizeye ko gukorana nayo biri mu bizatuma Canal+ n’ibikorwa byacu birushaho kumenyekana cyane."

Uwayezu Jean Fidèle umuyobozi wa Rayon sports, yatangaje ko Canal+ ari umwe mu bafatanyibikorwa biyongereye ku bo bari basanganywe ndetse yizeye ko bazakorana neza bakazagirana amasezerano y’igihe kirambye.

Yongeye gusaba abakunzi ba Rayon Sports ko komite ayoboye itazahwema gushaka abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rwo kwiyubakira ubushobozi muri iyi Kipe.

Amasezerano basinye azamara umwaka umwe ariko ntibatangaje agaciro k’amafaranga bazajya bahabwa gusa bazajya bamamaza ibikorwa by’iyi sosiyete ndetse bayambare ku myenda ya Rayon sports.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru