Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rt. Lt Colonel Nyirimanzi yasobanuye uko n’Abanyarwanda b’iki gihe baba Intwari

Friday 27 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Umwe mu bagize akanama k’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, (CHENO) Rt. Lt Colonel Nyirimanzi Gerard, avuga kuba intwari bidasaba urugamba rwo kugwanira igihugu cyangwa kucyitangira nk’abakurambere ahubwo no kuri ubu hari uburyo abantu bagirwa Intwari z’igihugu biturutse mu byo bakora igihe bagendeye ku biranga ubutwari.

Avuga ko urebeye mu mateka y’u Rwanda yo hambere kureba Intwali baraheraga ku batabazi, biyemezaga kwitangira igihugu bakakimenera amaraso kugira ngo kigere kucyo cyashakaga.

Rt. Lt Colonel Nyirimanzi Gerard, iburyo aganira n’umunyamakuru Mutesi Scovia

Avuga ko Intwari ikunda kureberwa mu bihe bikomeye cyane, mu bihe by’intambara, mu bihe nyine bisaba abagabo.

Ati: “Abatabazi ni ijambo rya kera, ni abantu bapfiraga igihugu kandi babishaka; batabariraga igihugu. Gutabara mu yindi mvugo ni ugupfa. Umutabazi kera yabaga ari umuntu wiyemeje gupfira igihugu kugira ngo amaraso ye azabe ari yo atsinda icyo bakumira. Niba ari umwanzi wo hanze, niba ari ikindi kintu kibi, igisebo runaka kigomba umutabazi nyine Abiru bakugena ukemera ku bushake kujya kuba umutabazi kugira ngo ukemure icyo kibazo.”

Intwari igihugu kibuka n’izo gifite uyu munsi zifitanye isano nazo n’amateka ya vuba uhereye ku kubohora igihugu mu maboko y aba Gashakabuhake no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko kuri ubu kugira ngo abakiri bato bagire umutima wo kuzakura biyemeza ibikorwa by’ubutwari bisaba kwigisha.

Ati: “Birasaba nyine kwigisha urubyiruko haba mu miryango, haba ari mu biganiro nk’ibingibi, haba ari muri za gahunda z’Itorero ry’igihugu, ahigishirizwa hose ariko ku buryo uwigishwa wese yumva ko igikorwa cy’Ubutwari, cyo kugirira abandi akamaro atari wowe wirebaho ari cyo gituma nyine uba Intwari niyo yaba akiriho cyangwa se yaba ariko gukora ibikorwa by’ubutwari ku buryo igihe ubuzima bwe buzaba burangiye bazavuga bati uyu muntu akwiye kuba Intwari kuko yagiriye abandi akamaro.”

Akomeza agira ati: “Kera barebaga umuntu uri ku rugamba, nibwo byagaragaraga cyane ariko imirimo yose umuntu akora abashije kugiramo igikorwa cy’agahebuzo, gifitiye abandi benshi akamaro, gifitiye igihugu akamaro, kijyana mu kubaka igihugu ari ukugisenya, kuko usenya si intwari ahubwo ni ibigwari, urumva nawe yaba intwari rwose.”

Mu mateka y’u Rwanda havugwamo abatabazi barimo ruganzu Bwimba ari nawe wabimburiye abandi, witanze mu Gisaka gishaka kwigaririra u Rwanda, hakaba na Mushiki we Robwa n’abandi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibyiciro bitatu Intwari by’Intwali birimo Imena, Ingenzi n’Imanzi.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’Ubutwari muri uyu mwaka igira iti, “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru