Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Abashumba bibasiwe n’umuntu uri kubatema

Friday 26 July 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, by’umwihariko abashumba b’inka, bavuga ko bibasiwe bikomeye n’uwitwa Mafari ubambura akanabatema bikomeye.

Uyu uvugwa azwi gusa ku izina rya Mafari, ari naryo zina rye ryo nyine twabashije kumenya, ngo yahoze nawe ari umushumba w’inka, aho yaragiriraga umuporisi. Nibura ngo muri iki cyumweru twahawemo ayo makuru yari amaze gutema abantu babiri, mu gihe habarurwa abo amaze gutema bagera kuri barindwi mu gihe kitarenze ukwezi.

Abashumba twaganiriye bakorere mu mudugu wa Gafuku, mu kagari ka Gikombe ho mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, ari naho uyu Mafari akunze kubasanga akabakorera urwo rugoma rwo kubatema, kubakubita ndetse no kubambura.

Bivugwa ko hari abashinzwe umutekano muri kano gace, akorereramo ubu bugizi bwa nabi, babuzi ariko ntibagire icyo babikoraho gifatika ngo bakemure iki kibazo.

Nsabimana Theogene, ni umwe muri bano bashumba, ndetse akaba ari umwe mu bo aherutse gutema muri kino cyumweru. Ubwo twavuganaga twabonye afite igikomere ahantu gatandukanye ndetse apfutse k’umutwe ndetse no ku kaboko, yatubwiye ibyago yahuye nabyo ubwo uyu Mafari bahuraga.

Ati: "Yageze hariya muri Murindi, niho ari kudutegera, twarahuye, ducakiranye bamurika itoroshi yo mu maso, arantema".

Avuga ko uyu Mafari atari we gusa yakoreye ubu bugizi bwa nabi bwo kubatema, ko asanzwe yaka abantu amatelefone akanabatema, biganjemo abashumba.

Yakomeje agira ati: "Asanzwe yaka abantu amatelefone akanabatemagura, abantu amaze gutema ni barindwi. Hari umuhungu yakubitiye hariya, ari abashumba batanu, yarabakubise afata inkoni arabakubita, umwe aba aramufashe, agize ngo babandi baramurengera, baba baratemanguranye".

Ibi kandi bishimangirwa nundi mushumba w’inka nawe uragirira inka aho hantu, witwa Abimana Pascal, nawe avuga ko uyu Mafari yahoze ari umushumba, hanyuma azakwirukanwa, none ubu ngo yafashe umwanzuro wo kwambura abantu no kubatema.

Uyu nawe yagize ati: "Uwo muntu ni umusore bajya bita Mafari, yahoze ari umushumba akorera umupolisi, baramwirukana, bamaze kumwirukana rero nibwo yafashe umwanzuro wo kujya yambura amatelefone, akanatema n’abagenzi bacu, abasanze mu kiraro, mu mayira hehe na hehe".

Ashimangira ko hari bagenzi be barindwi amaze gutema.

Akomeza agira ati: "Bagenzi banjye amaze gutema ni barindwi, abambura amatelefone, ibyo bafite byose abitwara".

Uyu Mafari kandi ngo afite ibyitso bimufasha muri ubu bugizi bwa nabi. Aba twaganiriye basaba inzego zibishinzwe gukora uko bashoboye mu gukemura iki kibazo.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi mu karere ka Ruhavu buvuga kuri iki kibazo, maze tuvugana n’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, atwemerarako ko iki kibazo akizi.

Gusa asaba abaturage by’umwihariko aba bashumba bajya bahohoterwa gutanga amakuru ku gihe kuri kino kibazo, kugira ngo borohereze abo bireba kugikemura.

Yagize ati: "Abo bantu turabasaba kudusangiza amakuru ku gihe, kuko nk’abangaba nicyo cyabaye n’ijoro; ari uwafashwe n’uwakomerekejwe twamufashije kugera kwa muganga, ubwo rero niba uwo bacyeka atari we, ucyekwa nyirizina, bashobora kuduha amakuru tukamwikurikiranira, ushobora gusanga aturuka n’ahandi akaza akaduhemukira".

Uyu muyobozi nubwo atatwemereye ko hari abantu barindwi (7) bamaze gutemwa muri ubu bugizi bwa nabi, ariko yemera ko hari abagera kuri babiri (2) bamaze gutemwa.

Ati: "Oya, kese (case) wamenye ni ebyiri, ni iyo namenye n’iya n’ijoro, n’ikindi gihe ishuro imwe aracika, ariko biba bigaragara ko bazi aho acikiye bagatinya kubivuga, cyangwa se ntibabivuge, ntabwo nzi impamvu, icyo gihe twaranasakasatse, ahantu hose dutekereza ntitwamubona".

Uyu kandi Mafari, bivugwa ko afite igihagararo gikanganye, atinywa n’abaturage muri kano gace by’umwihariko ku bashumba b’inka akunda kwibasira, ngo uwo yatemye aba abashaka kumutema kugeza avuye amaraso, ngo abone kunyurwa, nkuko bivugwa.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru