Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari abaturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, bavuga ko babangamiwe n’imyotsi iva mu ruganda rukora ikinyobwa cyitwa umwenya ruzwi nka "HORA Group LT", barataka ko ibangiririza amabati agahinduka umukara bikiyongeraho iva mu rundi rukora imigati narwo bituranye.
Babitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Buhaza, umudugudu wa Murambi aho izo nganda zubatse mu ngo z’abaturage. Bavuga ko zibabangamiye bagasaba akarere ko bakwimura izi nganda zikava hagati mu buturage kuko zishobora no kubatera indwara batazi z’ubuhumekero.
Murenzi ni izina twahaye umwe mu bafite icyo kibazo badashaka gutangaza amazing yabo, aturanye n’uruganda rwenga umwenya.
Yagize ati "Murebe aya mabati yanjye uburyo yabaye, dore yatangiye kuba umukara, mu minsi mike aratangira atobagurike kubera imyotsi iva muri izi nganda zidukikije; byibuze bazishakiye aho zikorera byaduha amahoro."
Murenzi Peter nawe umuturage twamusanze muri uyu murenge, yavuze ko umwuka uva muri izi nganda ubabuza amahwemo.
Yagize ati "Umwuka wonyine uratubangamiye nk’abantu batanywa iki kinyobwa, iyo utambutse ku mugoroba bari kubiteka imyuka iragukubita ukumva ugize isereri, ibaze nkanjye sinywa inzoga kandi izi nganda zose zaje zidusanga hano, reba amabati yariya mazu uburyo yabaye umukara.
Bizimana Egide ni umuyobozi wungirije muri Hora Group LT yabwiye mamaurwagasabo ko igihe bazerekwa icyanya cyahariwe inganda biteguye kwimuka ntakabuza.
Yagize ati "Natwe twatangiye kubona ko ari ikibazo ndetse twandikiye akarere tugasaba ko twashyirwa mu nganda, tugakora mu buryo butabangamiye abaturage, isaha ku saha batweretse aho tujya twahita tugenda rwose kuko ntabwo twifuza ko umuturage yimuka kubera iki kibazo."
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo IIdephonse, yizeza abaturage ko mu gihe cya vuba iki kibazo cy’inganda ziri hagati mu ngo kizaba cya kemutse
Yagize ati "Iki kibazo twarakimenye, barakidutangirije, tugiye kubaha igihe runaka ku buryo mu minsi mike tuzaba twakemuye iki kibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera, aho dushaka ko inganda zizaba ukwazo zitabangamiye abaturage.
Kandi mu kwezi kwa Werurwe kizaba cyarangiye ku buryo mu mwaka utaha abaturage bazaba baratandukanye n’inganda. Turabyizeye."
Usibye uru ruganda hari n’izindi nganda zikorera mu baturage zirimo izisya amabuye, izikora imigati, aho abaturage bavuga ko zirara zibasakuriza.















