Kuri uyu wa Mbere ku itariki 17 Kamena 2024, abaturage bari barafungiwe amazu y’ubucuruzi kubera ibiza, bo mu karere ka Rubavu, bogenye gukomoregwa nyuma y’igihe kirenga umwaka.
Aba baturage biganjemo abo mu mirenge ya Rugerero na Kanama, by’umwihariko abafite amazu yari yarafunzwe mu isanteri ya Mahoko na Kabirizi.
N’igikorwa cyari cyiyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Major General retired Albert Murasira, warikumwe n’abandi bayobozi bo mu ntara y’Iburengerazuba.
Mukakamari Olive, ni umwe muri bano baturage, akaba yari yarafungiwe amazu 7, nawe agaragaza ibyishimo nyuma yuko ubu agiye kongera kuyakoreramo.
Yagize ati" Ni amazu yanjye nari mfite y’imiryango irindwi, ayo yose yari yarafunzwe, ubwo nari naratanzeho na metero za Sebeya, nari mbayeho nabi cyane, niho nakuraga amafaranga yo kwishyura ishuri ( Minerval) y’abana".
Uyu kandi yavuze ko ibi byamugize ingaruka zikomeye aho byatumye agurisha imirima ndetse n’amatungo, kugirango abone mafaranga y’ishuri.
Undi muri umwe muri bano baturage wari warafungiwe inzu mu isanteri ya Mahoko
Ati" Kubera ko nanjye narisanzwe ndi umuhinzi, ayo mafaranga rero kugirango ayo mazu abiri nyabone, nari narayakomoye, mu buhinzi rero ntabwo bwagendaga neza, kuko iwacu, hateye indwara yitwa Kirabiranya, ubwo narisigaye cungana nayo mazu".
Minisitiri w’ibikorwa by’Ubutabazi, Albert Murasira yavuze ko hari ibyagombaga gukorwa mu gukumira ko ibi biza byakongera guteza ibi bibazo aba baturage kandi ko byakozwe.
Yagize ati" Twagombaga kureba niba ntabibazo bihari, ibibazo rero byakemutse, icyambere ni urugemero rwubatswe kuri Sebeya, rushobora gukumira amazi, ntaze ari menshi, iyo aje ari menshi ayo mazi arafatwa none akagenda buhorobuhoro".
"Ikindi mu nkengero ya Sebeya, hagiye hubakwa ibikuta bituma, amazi, atarenga akajya mu mazu y’abaturage cyangwa se hirya no hino".
Uyu muyobozi yakomeje avuga hafashwe ingamba zikomeye mu guhangana n’ibiza, ibi bikaba ngo byarafashije mu guhangana nabyo, kuko uyu mwaka ingaruka ziterwa nabyo zitabaye nyinshi, ugereranyije n’umwaka ushize.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twashegeshwe n’ibiza byibasiye intara y’Iburengerazuba mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka ushize wa 2023, aho byahitanye abaturage batari bake.




















