Mu gitondo cyo uri uyu wa Kane mu kagari ka Busigari, mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu, harasiwe umuturage witwa Maniragaba Emmanuel, bivugwa ko yageragezaga kwinjiza magendu ahangana n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahita ahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bwavuze ko yarashwe ubwo yari ari mu bikorwa by’ubucoracora, (kwinjiza magendu) aturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi muri kano karere.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, bagaragaje agahinda ndetse n’umujinya bagize
biturutse ku rupfu rw’uyu nyakwigendera. Bavuga ko inzego z’umutekano basanzwe babanye neza bityo zitagakwiye kuba zihutira gukora mu mbarutso.
Hari abaturage badatinya kuvuga ko uwarashwe atari mu bucoracora nubwo ubuyobozi butabivugaho rumwe n’abo.
Ibyo abaturage bavuga byose, mu gahunda n’amagambo menshi, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacific we yemeje ko uyu muturage yari mu bikorwa bitemewe by’ubucoracora, aboneraho gusa abaturage kwirinda kubyijandikamo.
Ati: "Ntabwo yari wenyine, yari kumwe n’abandi birutse bari bikoreye ibyo bacoraga, iyi nkuru twayimenya mu masaha y’ijoro ko hari abacoracora. Bari bavuye muri Congo, nibyo bari bikoreye birahari, ibyagaragaye n’imifuka igera ku icumi ya caguwa, twaje rero ngo hakorwe iperereza, harimo no guhumuriza abaturage, ariko ubutumwa bw’ingenzi, bukomeye ni ukubabwira ko igikorwa cyo gucora mu byukuri atari igikorwa ubuyobozi dushyigikiye, gikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga".
Yanemeje ko uyu warashwe yagerageje ku rwanya inze zishinzwe umutekano ngo aho yanatemye imbunda y’umwe mu basirikare.



















