Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Hari abana bamaze amezi 4 badahabwa Shisha Kibondo bakibaza niba bitari mu ngengo y’imari

Wednesday 16 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Bamwe mu batishoboye bafatira ifu ya Shisha Kibondo ku kigo nderabuzima cya Busigari giherereye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu baravuga ko bamaze amezi arenga ane badahabwa iyo fu y’inyunganira mirire, bakibaza niba bitarateganyijwe mu ngengo y’imari igenerwa abana mu mikurire myiza.

Shisha Kibondo ni ifu nyunganiramirire igenerwa abana bari munsi y’imyaka ibiri n’ababyeyi batwite bari mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kimwe n’abari mu cyiciro cya kabiri mu turere tumwe na tumwe tugaragaza imirire mibi mu bana.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Cyanzarwe, yasanze hari abagenerwa Shisha Kibondo bavuga ko bamaze igihe kirekire batayihabwa ndetse bakaba bafite impungenge ko abana bashobora gusubira inyuma.

Umuturage witwa Imanizabayo Chantal yagize ati: " Hano ku kigo nderabuzima cya Busigari tumaze igihe kirekire tutabona ifu ya Shisha Kibondo, ntabwo tuzi impamvu itakiboneka."

Umwe mu bajyanama b’ubuzima utanga iyo fu, witwa Rusine theoneste yagize ati: "Tumaze igihe kigera mu mezi 4 abaturage batabona iyi Shisha Kibondo kandi hari nk’abana bari baratangiye kuyifata bafite amezi 20 baheruka mu kwezi kwa Munani, ubu rero bashobora kuzasubira intuma."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bakeka ko impamvu bititabwaho ari uko umukozi wabikurikiranaga yarwaye atakiza mu kazi bityo bakaba basaba leta kubikurikirana.

Chantal Tuyisabe, ni umukozi mu kigo nderabuzima cya Busigari w’umusimbura ushinzwe gukorana n’abajyana b’ubuzima ndetse niwe ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’itangwa rya Shisha Kibondo yavuze ko minsi mike izaba yabonetse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yashimangiye ko bamaze iminsi batabona Shisha Kibondo, gusa ngo baracyategereje ko ku ruganda bazababwira ko yabonetse bakajya kuyifata.

Yagize ati: "Birashoboka tumaze iminsi nta Shisha Kibondo dufite , kandi icyo kibazo kirimo gukorwaho, gusa ku ruganda nibaduhamagara ko yabonetse tuzajya kuyifata, muri stock ntayirimo."

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tuza imbere kugira abana bagwingiye kubera imirire mibi, muri 2020 bafite 40.5% by’abana bagwingiye.

Ubukangurambaga bukomeje gukorwa muri aka karere ka Rubavu binyuze mu bajyanama b’ubuzima, aho buri munsi bakora ikurikirana mirire ry’abana kugira ngo bazarandure igwingira mu bana bato.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru