Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Gisenyi, Kanama, Nyundo na Nyakiriba hari bamwe bangavu n’ingimbi bavuga ko bagisiragizwa iyo bakeneye serivisi zibafasha kwirinda guterwa no gutwara inda zitateguwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bagira n’ipfunwe ryo kujya muri za foromasi, ibitaro na butiki gushaka zimwe muri izo serivisi.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hakoreshwa uburyo burimo kwifata cyangwa gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze, hari bamwe mu rubyiruko batavuga rumwe nabatanga izi serivisi zabafasha kwirinda izo ndwara, bakavuga ko babasiragiza rimwe na rimwe bakabandagaza mu ruhame iyo babajije izo serivisi, ibintu bishobora gutuma batera cyangwa baterwa inda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu mu karere ka Rubavu, yasanze hari bamwe mu ngimbi n’abangavu bavuga ko bafite akarengane ko kuba bagihutazwa iyo bagiye kwaka serivisi.
Muragijemariya Epiphanie wo mu murenge wa Gisenyi avuga ko yigeze gushyirwa ku karubanda n’umucuruzi wo muri Foromasi (Pharmacy) ubwo yari agiye kwaka imiti yari akeneye.
Yagize ati “Ntabwo uzi ibyigeze kumbaho! Nagiye muri Foromasi nshaka ibinini byo kwirinda gutwita, icyo gihe naratutswe ngo ndi imbeshu, indaya n’ibindi."
Byiringiro Enoch yagize ati "Hari igihe ugera muri butike, waba ukeneye agakingirizo (Condoms) niba uwo mucuruzi akuzi akajya kubibwira abo iwanyu mu rugo, akanga kukugurisha agakingirizo ahubwo akajya agenda akuvuga ngo umwana wo kwa runaka yabaye indaya, bityo ukaba igicibwa ku buryo ujya no gusaba serivisi zimwe bakazikwima bose bakuvuga."
Nubwo Leta ikangurira urubyiruko gutinyuka bakagana ibigo by’urubyiruko n’ibigo bibafasha ku buzima bw’imyororokere, baravuga ko hari igihe bibagora kugerayo bikabasaba kwifashisha amaduka n’inzu z’ubucuruzi zibegereye bakagura udukingirizo ahantu bavuga ko naho biba bitoroshye basigaye bahabwa urwamenyo.
Abangavu n’ingimbi niho bahera basaba imiryango itari iya Leta gukora ubukangurambaga bakibutsa abanyarwanda ko gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose hirindwa ingaruka zikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye ntaho biba bihuriye n’uburaya.
Bamwe mu batungwa agatoki babivugaho iki?
Yanze ko dutangaza amazina ye mu itangazamakuru, ariko umucuruzi wemeye kutuvugisha yagize ati “Erega nawe uri umubyeyi ukabona umwana w’umukobwa cyangwa w’ingimbi aza buri munsi kugura ibinini cyangwa udukingirizo, iyo uri umubyeyi nawe warabyaye ntiwabura kugira ikibazo, bidutera impungenge tukabacyaha. Njye sinshobora kukamugurisha ahubwo ndamuhana nkamukebura kugira ngo areke ubusambanyi."
Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Ishimwe Pacifique, avuga ko bene abo bamagana abo bantu baba bafite amarangamutima yabo, ahubwo bagomba guhindura imyumvire bakajya batanga izo serivise nkuko bikwiye.
Yagize ati, "Twagiye dushyira hirya no hino uburyo bwafasha urubyiruko igihe rukeneye udukingirizo, ni uburyo bworoshye, ndetse izo serivisi zitangirwa no ku mavuriro mato ya Poste de Sante, ubwo rero uwumva yananiwe kwifata aba akwiye kujya gushaka udukingirizo."
Yakomeje agira ati, "kindi Kandi nkuko mubivuze abo badatanga serivisi nkuko bikwiye baba bafite amarangamutima yabo, bakwiye kujya bafata urwo rubyiruko bakabanza kuruganiriza aho kugira ngo bababwire nabi, cyane ko baba baranabyize".
Uyu muyobozi akomeza ashishikariza izo ngimbi n’abangavu kujya bagana ibigo by’urubyiruko kugira ngo bahabonere inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango umwaka ushyize igaragaza ko nubwo umwaka wa 2020 hagaragayemo ibihe by’icyorezo cya COVID 19 birimo na gahunda ya Guma mu Rugo ariko kugeza muri Nyakanga muri uwo mwaka, abangavu bagera ku 19701 barasambanijwe ndetse banaterwa inda mu gihe guhera mu mwaka wa 2016 kugera 2020 bari 98347.















