Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Rubavu: Hari abasore bibaza uko bazubaka iyo bateye akajisho ku miturire isabwa mu gishushanyombonera

Tuesday 1 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Bamwe mu basore bagejeje igihe cyo gushinga ingo bo mu karere ka Rubavu, bavuga ko nanubu batariyumvisha uko bazigondera kubaka inzu zisabwa mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Rubavu, cyane ko zirenze ubushobozi bwabo kandi nabo bifuza gutura mu mugi bavukiyemo.

Abafite icyo kibazo biganjemo abo mu murenge wa Rubavu, bavuga ko guhera ku ngo z’iwabo hari mu miturire ariko iyo barebye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Rubavu inzu zisabwa kubakwa basanga zirenze ubushobozi bwabo, cyane ko nta kazi gafatika bakora ngo bazatinda bazubake.

Maniragaba Theogene ni umwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rubavu, mu mudugudu wa Gafuku, akagari ka Gikombe, yavuze ko yabonye ubushobozi byamutwara kubaka inzu za kadastre ziri mu gishushanyombonera cya Gisenyi bigoye ku mikoro ye, akabona amahitamo ari ukuzagurisha ikibanza agaharira abifite.

Yagize ati "Bisaba amafaranga ahagije yo kubaka; nonese baguha igishushanyombonera cya Etaje kandi ufite gahunda yo kubaka Anegisi, ese ubwo iyo nzu waba ukiyubatse?

Njye aho mfite ni aho mu rugo bangabiye ariko naho ntabwo ari kano kanya nahita mbona ubushobozi bwo kuhubaka inzu isabwa."

Mugenzi we Kalisa Zephilin, agira ati "Erega burya gukodesha ntawubyishimira; umuntu ashobora kumara imyaks Indi ikaza agikodesha igihe nta mafaranga to kubaka ufite. No kubona ikibanza ubwabyo hano, udafite nka miliyoni 10, nabwo ari yo make ntiwakubaka."

Aba basore bavuga ko n’ibikoresho byo kubakisha ununsi ku wundi bizamura agaciro kuko itafari rimwe rihiye rikunze gukoreshwa muri aka gace gakonja ribarirwa ku mafaranga agera kuri 40.

Icyo benshi bahurizaho ni ugusaba Leta binyuze mu karere kabo kubatekerezaho, bakemererwa kubaka inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo ariko bakaguma mu mujyi wavukiyemo batirukanywe n’igishushanyombonera.

Kuri icyo kifuzo cyabo, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ...

Yagize ati "Rubavu tugira amahirwe kuko dufite igice cy’umugi kinini ahantu hasaba kubaka ugategura umugi ku rwego rwiza, nk’umugi wunganira Kigali, ariko tukagira n’ikindi gice cy’umugi ariko ukurikiye Rubavu.

Twavuga nka za Nyamyumba, Rugerero, Nyundo ndetse n’umurenge wa Rubavu, aho ni ahantu ubonamo inyubako itari nk’iyo mu murenge wa Gisenyi ahangaha. Bishatse kuvuga ngo ibyo byiciro byose twabitekerejeho, ku buryo niba ubona aho gutura, gukorera bisaba etaje enye, eshanu hari n’ahandi hagenewe etaje imwe (G+1) gusa cyangwa se n’ahandi h’ubucuruzi busanzwe ariko nibura buri ku rwego ruteye imbere."

Yakomeje avuga ko abizi ko abaturage batarasobanurirwa neza iby’icyo igishushanyombonera cy’umugi ariko bagiye kubita gira akagari ku kandi, ku buryo buri muntu azibona aho yatura, yakorera kandi agatera imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru