Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, rwateguye imurikagurisha riteganyijwe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, rizamurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo n’imodoka.
Iri murikagurisha, biteganyijwe ko ritangira kuri uyu wa Gatatu, ku itariki 18 kugeza 29 Ukuboza 2024. Byitezwe ko rizitabirwa n’abakorera mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Imyiteguro irarimbanyije
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Ernest Nkurunziza, yatangaje ko muri iri murikagurisha ririmo udushya twinshi.
Ati “Ni imurikagurisha rizitabirwa n’ibigo bitandukanye bya hano mu Rwanda, inganda zikomeye, ibigo bicuruza amabuye y’agaciro, hamwe n’abacuruza imodoka, ku buryo hari n’abashobora kuzitahana.”
“Harimo udushya twinshi, rizabera ku nkengero z’amazi. Ubusanzwe habaga gukumira abantu kwegera amazi ariko ubu abaryitabiye bazaba bashobora no kujya mu mazi; hazaba hari ubwato bubatembereza, hazazanwa ibikinisho by’abana, gufasha abantu kuruhuka no kwidagadura. Hazajya hatumirwa abahanzi bashimisha abantu buri munsi.”
Iri murikagurisha kandi ryitezweho gufasha abantu bazaryitabira kuruhuka no kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, cyane cyane abana bazaba bari mu biruhuko.
Muri iri murikagurisha kandi ryitezwemo ibikorwa by’imyidagaduro, nkaho hazaba harimo abahanzi batandukanye, bazafasha gususurutsa abaryitabiriye, mu minsi mikuru isozwa umwaka wa 2024.
Yanditse na Eulade Mahirwe


















