Kuri uyu wa Kabiri mu gitodondo, ahagana saa yine n’igice, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Gacukiro habereye impanuka ikomeye yahitanye bamwe mu bagenzi abandi barakomereka.
Ni impanuka bivugwa ko yatewe n’ikamyo yari itwaye Essance RAC 425 U, yacitse feri ikagonga imodoka ya Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga Express RAC 758 U yerekezaga mu Mujyi wa Musanze.
Iyi mpanuka yabereye mu mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bikuru bya Rubavu, n’ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi, nkuko abaturage babivuga.
Impanuka ikimara kuba inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bayikomerekeyemo aho bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Nkuko byagaragaga mu mafoto aho yabereye byasaga nkaho hari abantu bahise bitaba Imana nubwo imibare y’abayiguyemo itaratangazwa n’inzego zibishinzwe.
Ni inkuru dukomeje gukurikirana kugira ngo tumenye imibare y’abashobora kuba baguye muri iyi mpanuka n’icyayiteye.















