Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rubavu: Impungenge ku kiraro kiri guhitana abantu abandi bagakomereka

Friday 12 April 2024
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, bafite impungenge zikomeye nyuma yaho ikiraro bakoreshaga gisenyutse ntigisanzwe none cyatangiye guhitana ubuzima bw’abaturage abandi bakahakomerekera.

Hashize iminsi mike iki kiraro gisenyutse ariko ntabwo kirasanwa, mu gihe nyamara hari abagikoresha inzira yacyo, bagenda bakikira iruhande rwaho cyasenyukiye, barimo n’abana b’abanyeshuri baba bagiye ku ishuri, ibi bikarushaho gutera impungenge.

Umwe mubo twaganiriye witwa Mukeshimana Angelique utuye mu kagari ka Busoro, mu murenge wa Nyamyumba, nawe agaragaza impungenge z’aho hantu.

Ati: "Hashize nk’igihe kirekire. Hari umusaza utuye mu mudugu wa Bujenje waguyemo arakomereka cyane, nanubungubu aracyagendera ku mbago".

Hari n’uwahaguye

Mukeshimana akomeza agira ati: "N’umugabo wo muri Rutsiro, yaratashye aranyerera, imvura yari yaguye, agwamo hepfo acuramye, umutwe nyine urameneka arapfa".

Twagiye kuri wa Musaza witwa Hitimana Prosper, Elias Cyuma, wakomerekeye kuri icyo kiraro cyasenyutse, dusanga yicaye ari mu kazi hamwe n’imbago ku ruhande, biragaragara ko yavunitse bikomeye.

Mu magambo ye yagize ati: "Kugirango mere gutya ni impanuka. Uri kubyumva ko ari impanuka, nanjye narindi gutaha, ndanyerera nisangaa nagezeyo".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Busoro, Kaberuka Innocent yatwemereye ko iki kiraro kiri hafi yo gukorwa.

Ati: "Hari gahunda yo kuhadukorera vuba, nuko bagishakisha ubushobozi. Urabona ko hariya hantu kuhakora bisaba imbaraga, bari gushakisha ubushobozi. Ku karere batubwiye ko bazaza kuhadukorera vuba, nubwo bataratubwira ngo ni mu kwezi kwa kangahe ariko twiteguye ko baraza kuhadukorera".

Abaturage bavuga ko mu gihe ubushobozi bwo gukora icyo kiraro kuko cyagutse cyane kubera inkangu cyateje nibura baba bakoze indi nzira nyabagendwa yakifashishwa.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru