Tuesday . 1 April 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Rutsiro: Inkuba yishe abana babiri – read more
  • 31 March » Rubavu: Ntabwo barubakirwa cyangwa ngo bemerewe kwiyubakira – read more
  • 28 March » Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar – read more
  • 26 March » AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari n’abayobozi bacyo – read more
  • 26 March » Rubavu: Amezi abaye 4 akarere kadatanga amafaranga y’ubukode nyuma y’ibiza bya 2023 – read more

Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje gushyira akadomo ku iyangirika ry’ibidukikije

Tuesday 14 May 2024
    Yasomwe na

Urubyiruko rwa bamwe mu basore n’inkumi, kimwe n’abandi batandukanye batangije umuryango uharanira kurengera ibidukikije, African Youth Environment Protection, (AYEPI) bakizera ko bagiye gutanga umusanzu waburaga mu kugira Isi nziza.

Uhagarariye uyu muryango mu mategeko, (Legal Representative) Papy Moise Abayisenga, yavuze ko basanze mu rubyiruko kurengera ibidukikije biriho bidashimishije kandi urwo ruhare rutangirira ku bakiri bato.

Yakomeje avuga ko ajya gufatanya na bagenzi be gushinga uwo muryango birinze kugira uruhande bawegamizaho, bafungura amarembo kuri bose, baba urubyiruko n’abakuze kugira ngo umusanzu wa buri wese uboneke.

Yakomeje agira ati: "Nyirizina AYEPI ni umuryango udaheza, ujyamo buri munyarwanda wese; umuntu wese Aho ava akagera, ufite gahunda yo kurengera ibidukikije, akaba yumva ashaka kuba umukorerabushake nkatwe, kuko ubu gutya turi abakorerabushake. Nta ngengo y’imari yindi dufite ituruka hanze ahubwo nitwe twishakamo ibisubizo byo kugira ngo n’ibidusaba amafaranga tubibone, nitujya gutera ibiti urumva bizadusaba ingemwe, ubwo biradusaba ko dushaka izo ngemwe kuzitera, urumva rero biradusaba amafaranga, nitwe dufite umuhate wo kurekura ayo mafaranga."

Abayisenga asobanura ko batekereje gushyira icyicaro cya AYEPI mu gice cy’u Rwanda kibasiwe n’iyangirika ry’ibidukikije, mu karere ka Karongi ariko bazakorera mu gihugu hose bafatanyije n’abandi banyarwanda.

Ati: "Nubwo wumva twibanze ku ntara y’Iburengerazuba ni uki irimo Ibiza cyane, ariko ntabwo tuvuze ko na za Nyagatare tuzareka kujya kubabwira yuko bagomba gutera ibiti kuko urabona nta mashyamba menshi ahaba, ntabwo bivuze ko twibagiwe ikibazo cy’inkwi zo gucana kiri Bugesera, nabo bavuga ko nta biti (...) aho hose rero nk’urubyiruko turi kuhareba. Urubyiruko ruzajya rukorana n’urundi rubyiruko rwaho barubwira ibyiza byo gutera ibiti."

Uru rubyiruko ruvuga ko nubwo mu bikorwa byabo hazaba biganjemo gusubiranya ubutaka no kuburinda batera ibiti ariko mu gukemura ikibazo ikibazo cy’ibicanwa bazajya bashaka abafite imishinga ishobora gukuraho imyumvire yuko umuntu agomba kurya ari uko acanye inkwi, hagashyirwa imbere ibindi bicanwa bitangiza ikirere n’ibidukikije.

Abayisenga ati: "Dushobora kuvuga tuti uyu mushinga ariko tuwukoreye ubuvugizi tugashaka abashobora gushoramo imari byashoboka yuko twakemura ikibazo cy’inkwi nkeya abaturage bakabona ibyogucana."

Nubwo uyu muryango AYEPI udaharanira inyungu ariko kugira ngo urusheho kugera ku bikorwa birambye bazajya bakorana n’abaturage ku masambu yabo bagateramo ibiti by’ubwoko bwose, ibiribwa byera imbuto n’ibifata ubutaka hanyuma bibe ibya ba nyiri amasambu bityo babyiteho bibabyarira ingungu.

Kugeza ubu uyu muryango nubwo umaze gukora Inteko Rusange ebyiri zo kwiga ku ngengo y’imari bazajya bakoresha mu gutangira, barateganya no gukomeza gushaka ubuzima gatozi kugira ngo barusheho kugera ku ntego biyemeje.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko intego zabo atari ukuba umuryango ukorera mu Rwanda gusa ahubwo bazagera no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika mu kurengera ubidukikije.

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru