Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ntabwo barubakirwa cyangwa ngo bemerewe kwiyubakira

Monday 31 March 2025
    Yasomwe na

Hari abaturage batuye mu karere ka Rubavu mu Kagari ka Kabirizi, mu Murenge wa Rugerero bavuga ko nyuma yo kwibasirwa n’ibiza byabaye muri Gicurasi mu mwaka 2023, bakemererwa kubakirwa na Leta y’u Rwanda, bagitegereje ko bikorwa ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe mu bukode, nyuma yaho inzu babagamo zibasiwe n’ibiza. Barimo abo mu Midugudu nka Nyamyiri n’Amahoro, mu gihe bagenzi babo bubakiwe nk’abatuye mu Midugudu ya Ngama na Ruhangiro, aba bose baka babarizwa mu Kagari ka Kabirizi.

Aba baturage bavuga ko usibye kuba bataranubakiwe nkuko byari biteganyijwe, banabujijwe kuba ubwabo bakwiyubakira, ibi bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gusiragira, nkuko Mawazo Viriginiya na mugenzi we Singirankabo Faustin, babivuga.

Mawazo ati: "Duherera mu kihe gice? Mwubakiye abandi, Ruhangiro na Ngama, murayubakira naho twe bajya kuducumbikira; twe dufite abana ntitubona uko baducumbikira, utuzu baducumbikiramo ni nk’ibikoni byabo, ni hato, twebwe tuzakora iki?

"Ubuyobozi buratubwira ngo aho umudugudu wacu uhererereye ngo ntihemerewe kubakwa,kuki? Nta metero eshanu, aho bubakiye nta metero eshanu zirimo, hari n’abafite metero zigera ku icumi, kuki twebwe batatwubakira abandi bakabubakira, turi ibicibwa?".

Singirankabo nawe ati: "Batubwire kimwe dushyiremo ubushobozi, wenda n’ibiraro, dushyireho ibiraro mu ipariseri yacu."

Nkuko babigaragaza iki kibazo kirushaho gukomerera by’umwihariko nk’imiryango isanzwe ifite abanyeshuri.

Aba baturage basaba Akarere ka Rubavu, gafite mu shingano iyi gahunda, kubakura mucyo babona ari nk’igihirahiro, bakubakirwa, hanyuma nabyo bitakunda bagahabwa uburenganzira bakwiyubakira, bakanamenyeshwa aho bazatura, nkuko byakomojweho na Mukamuganga Apolonariya.

Ati: "Ubwo rero mukaba mwadukorera ubuvugizi, bwo kugira ngo natwe tubone aho twatura, kuko hano muri Nyamyiri, nta gisubizo bari baduha, niba tuzatura muri Nyamyira cyangwa se niba bafite n’ahandi bashobora kutujyana, bakaba batugirira vuba kuko ubukode nabwo buraturembeje, iyo dutinze gutanga ubukode ba nyiri nzu baradutoteza".

Mu basenyewe na Sebeya bamwe bangiwe kongera kubaka aho bahose kandi ntibagikodesherezwa

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri kino kibazo maze duhamagara kuri telefone Mulindwa Prosper, ukayobora, gusa ntiyatwitaba, gusa atwoherereza ubutumwa bugufi atubwira ko ari mu nama.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru