Umukecuru witwa Nzabarantuma Esperance, utuye mu Mudugudu wa Gisa, mu Kagari ka Gisa, ho mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, avuga ko yanyanzwe amasambu arindwi nabo mu muryango yashatsemo, kandi hafi ya yose ayafitiye ibyangombwa by’ubutaka ariko ntayakoresha ahubwo akoreshwa n’abayitirira atari ayabo.
Nzabarantuma Esperance, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 75, hamwe n’umwuzukuru we ubwo twagera aha atuye, yeretse umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV imbapuro z’ibyangombwa by’ubutaka, zigaragaza ko ari ubwe ariko akaba atabukoresha.
Nibura avuga ko yanyanzwe ubutaka mu masambu agera kuri 7, kandi ubu butaka hafi yabwose abufitiye ibyangombwa bigaragaza ko ari ubwe. Icyakora bukoreshwa n’abandi biganjemo abagaragaza ko babuguze.
Uyu mukecura avuga ko aba batwaye ubutaka avuga ko ari ubwe ari bo mu muryango w’uwari umugabo we nkabo bavaga inda imwe, ariko bakaza gutwara imitumgo yabo bari bagenewe ariko bakongera kumunyaga n’ubutaka bwari ubwe nuwo bari barashakanye.
Yagize ati" Bamaze kuyigurisha, bamaze kuyimara, imirima irindwi niyo bagurishije, ikibazo cyacyemuwe n’Umukuru w’Umurenge wa Rugerero, hari hari abapolisi n’inkeragutabara, hari habaye n’inama ubwo abwira uwo muntu ati ngo umva zana icyangombwa cyawe, uzane n’urupapuro waguriyeho ubwo abizanye basanga icyangombwa ni icyanjye ariko muri resi atari njyewe wamugurishije".
"Ahubwo nibajije no kuntu yabone icyo cyangombwa biranyobera".
Ubwo yarari kubarira umunyamakuru inkuru igendanye n’uburyo agaragaza ko yarenganyemo, n’uburyo umwe mubo avuga ko bamumyaze ubutaka bwe yanavuze ko umwana we nasubiramo azamwica kwiyumanganya byaranze araturika ararira.
Yakomeje agira ati" Ajya kugura aho hantu, yahaguze aho abo bakobwa bamugurishije, bamaze kuhamugurisha, ubwo nawe nta cyangobwa agira, icyangombwa ni njyewe ugifite cy’umurima wanjye".
"Ubwo rero umwana nyine yumvishe ko ntangiye kuregera ibyanjye, aravuga ngo ntazasubire muri izo ntoki gucamo igitoki, namusangamo azamutemaguriragamo, kandi ari ibyanjye ndikuzira".
Umwuzukuru we Nzayisenga Yvone, nawe ubwe agaragaza ko atumva uburyo nyirakuru yambuwe ubu butaka, dore ko yabukoreshaga nk’ubwe ndetse akaba abufitiye ibyangombwa.
Ati" Twajyaga gucayo n’ibitoki, batujyanagayo, tugiye guca ibitoki tukiri abana, yarahohotewe biragaragara, nonese ko akwereka ibyangombwa urabona atarahohotewe, kuba afite ibyangombwa by’imirima adakoresha".
Udafite icyangombwa yashingira kuki, avuga ko ubwo butaka ari ibwe?
Umuyobozi w’Umudugudu wa Munini, uherereye mu Murenge wa Gisenyi, hamwe muhabarizwa ubu butaka, nawe ashimangira ko basanga ubu butuka uyu mukecuru aburana ari ubwe.
Yagize ati" Imirima niyo umukecuru, imirima ni iyo umuntu ufite icyangombwa, utagira icyangombwa yashingira kuki avuga ko imirima ari iyihe? Dutegereje ko agaruka kugirango tumuhe convocation, bariya kugirango bongere bagaruke, kugiranga tugifatire umwanzuro.
Nzitukuze Jean Claude, Umukozi w’Akarere ka Rubavu, ufite mushingano ibigendanye n’ubutaka, agaragaza ko uyu mukecuru yakagombye kugana ubuyobozi bukamufasha gusuzuma ibyo bya ngombwa afite hanyuma byagaragara ko ubwo butaka ari ubwe akabuhabwa.
Yagize ati" Ni ukwegera ubuyobozi bw’akagari n’umurenge, bakamuhesha ubwo butaka, nimba koko afite ibimenyetso byuko ari ubwe kuruta kujya gutemamo, ibyo bitoku cyangwa ikindi kintu ari kimubwita ubwe ashingiye ko afite icyangombwa cy’ubutaka, kuko wabwirwa n’iki ko icyangombwa afite ari icyahongaho?
Icyakora nubwo uyu muyobozi avuga gutya, Nzabarantuma we agaragaza ko amaze kugana inzego zitandukanye kuri kino kibazo, gusa zikaba zitarakemura kino kibazo ngo ave mu gihirahiro, ahabwe ubutaka we yita ubwe.




















