Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Umuturage yasenyewe afite ibyangombwa byo kubaka

Wednesday 28 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuturage witwa Mukeshimana Marie Claire wo mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu yasenyewe urugo inshuro zirenga ebyiri akaba ari kwibaza impamvu mu gihe agaragaza ibyangombwa bimwemerera kurwubaka.

Ni uruzitiro rw’urugo rw’inzu ye iri ku Kagari ka Gisa.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga aho ibi byabereye yasanze umuturage Mukeshimana arimo kurira, huzuye abantu benshinbarimo n’abayobozi n’abandi bo mu nzego z’umutekano, Polisi bahagarikiye igikorwa cyo gusenya urwo rugo.

Mukeshimana yariraga avuga ko bitewe n’icyo yise akarengane arimo guhura nako agasaba kurenganurwa akubaka agasana igipangu cye kuko ubu ari ku karubanda.

Intandaro yo gusenyerwa ngo ni uko hari bamwe mu baturanyi be badikanyije bifuza ku ngufu inzira y’imodoka mu rubibi. Avuga ko ajya kubaka urwo ruzitiro yagerageje gusiga inzira isanzwe y’abanyamaguru ifite m2,5 bityo atigeze afunga umuhanda w’abaturage.

Twifuje kumenya amakuru acukumbuye kuri iki kibazo twegera izindi mpande haba abaturanyi b’uyu mubyeyi ndetse n’umwe mu bashyirwa mu majwi mu kwihisha inyuma yo kuba uyu muturage arimo gusenyerwa.

Umwe mu baturanyi yagize ati: "Mu by’ukuri uyu Claire aza gutura hano hari inzira y’abanyamaguru, kandi mwabonye ko igipangu cye cyaguye, asaba ibyangombwa byo gusana none ubuyobozi dore burimo kuza kumusenyera. Ku ruhande rwanjye ndabona uriya muturanyi we ari we ushaka inzira ku ngufu; icyo twasaba ni uko yarenganurwa ubuyobozi bukareka kubogamira uruhande rumwe, bagakemura ikibazo neza."

Undi muturanyi yagize ati: "Ibaze ariko aka kabazo kahuruje abayobozi bose bakaza hano baje gusenyera uyu mubyeyi, ubundi ko twatuye hano kuva kera hari umuhanda w’imodoka wari uhari? Twebwe tubona harimo akarengane, ese ko ibi birimo gukorerwa umuntu wifite kandi afite ibyangombwa byuzuye ubu rubanda rugufi bamufata bate, ubu koko murabona atarimo kurengana?

Dusabumuremyi Djuma nawe atuye muri aka gace yavuze uko abona byakemuka, ati: "Ibi byateje amakimbirane akomeye ariko turifuza ko iyi nzira bifuza yashyirwa muri sisiteme kugira ngo n’undi uzubaka atazakomeza kwica inzira nyabagendwa y’abaturage, ubuyobozi buzayishyire muri sisiteme."

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagerageje kwegera Muramira Robert bakunze kwita (Prof) bivugwa ko ari kugira uruhare mu gusenyerwa kw’umuturanyi we agira ati: "Turasaba ubuyobozi kuzashyira iyi nzira muri sisiteme kugira ngo hirindwe amakimbirane ya hato na hato, naje gutura hano iyi nzira ihari, abayobozi n’abapolisi baje kumusenyera kubera ko yari ari kuba mu muhanda, icyo dusaba iyi nzira ikwiye kwagurwa ikaba inzira nzima imodoka ishobora kunyuramo, twese tukabona iyi nzira ku byangomvwa byacu biri muri sisiteme."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero buvuga kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Evariste Nzabahimana avuga ko impamvu baje gusenyera uyu muturage.

Yagize ati: "Twaraje turabisenya nyine, ubuyobozi bwamuhaye icyangombwa ariko atagize icyo ahinduye ku nyubako ye, ntakwiye kujya kwirukankira mu itangazamakuru, icyo itangazamakuru rikora ni ukuvuganira umuntu uri kurengana, umuntu uhuye n’ibyago, urenganyijwe; icya mbere ni uko yubaka akurikije icyo yasabiye uruhushya kandi iyo hari umuturage usabye uruhushya akora ibyo yasabiye icyo cyangombwa."

Uyu muturage wasenyewe avuga ko aho yubaka igipangu ari mu butaka bwe kandi ko nta muhanda wahagenewe, ndetse nta muhanda w’imodoka wahigeze ahubwo ngo hari inzira y’abanyamaguru kandi metero zisabwa n’amategeko zirahari, bityo akibaza impamvu akomeje gukandamizwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru