Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baravuga ko batewe impungenge n’inyama barya zitujuje ubuziranenge kubera kubura ibagiro, resitora ziyerenja bakabagira mu rutoki inyama zitigeze zipimwa.
Abaganiriye na mamaurwagasabo bavuga ko kubera kubura ibagiro mu karere kabo hari abantu banga gukora urugendo rwo kujya kuzigura mu tundi turere bahana imbibi bakishakira ibisubizo mu buryo butemewe.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga hiryabno hino mu karere ka Rulindo, aho basaba ko bakubakirwa ibagiro muri aka karere bakajya barya inyama bizeye zujuje ubuziranenge.
Umwe muri aba baturage witwa Mutabazi Bernard yagize ati: "Inyama turya zituruka Gicumbi na Gakenke, nta bagiro tugira hano muri Rulindo ariko ikibazo gihari nuko amaresitora azana inyama ku mutwe agateka inyama tutazi iyo zavuye, kandi tuzi ko hari amabwiriza yashyizweho kugira ngo abantu bajye barya inyama zujuje ubuziranenge. Ariko usanga abantu bari kubaga amatungo mu rwego rwo kwanga gukora ’depanse’ nyinshi bajya gushaka inyama mu tundi turere."
Undi muturage witwa Mugabo Gilbert yagize ati: "Kuba mu karere ka Rulindo nta bagiro bitiza umurindi bamwe bakabagira amatungo mu rutoki, none se niba leta yaravuze ko inyama zishyirwa muri firigo mbere yo kuribwa hamwe na hamwe bamaze kubaga mu huryo butemewe bashyira inyama muri firigo? Turasaba ko batwegereza ibagairo kuko usanga iyo umuntu afite inka cyangwa se irindi tungo areba uburyo yiyerenja, rwose ibyo birahari hano."
Bakomeza bavuga ko gufata inka bayijyana Gakenke, Gicumbi kuyibagirayo bibahemda cyane akaba ngo ariyo mpamvu bashaka uburyo birwanaho bakabagira ahantu hatemewe .
Ariko kandi nubwo bimeze bitya ngo akaboga (inyama) muri Rulindo kabona umugano kagasiba undi ngo kubera ibiciro byatutumbye cyane ,ku buryo usanga muri busheri (Butcher) nkeya zihari ikilo cy’inyama kiba kigura hagati ya 5500 na 5000 bigatuma bamwe batagura inyama.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Rugerinyange Theoneste yavuze ko bafunze ibagiro ryari ryubatse mu murenge ngo bitewe nuko ritari ryujuje ibyangombwa, cyokoze ngo barimo gukorana n’abikorera kugira ngo bazubake ibagiro ryujuje ibisabwa byose.
Yagize ati: "Ibagiro twari dufite mu murenge wa Base ryarafunzwe kubera ko ritari ryujuje ibisabwa, ariko Rulindo dufite imirenge yegereye akarere ka Gakenke, Gicumbi ndetse na Kigali, niho inyama zituruka. Ariko twakoranye inama n’abikorera ubu harimo gushakwa ubushobozi bwo kubaka ibagiro ryiza rigezweho kuko uyu mushinga waremejwe."
Ku kijyanye n’abaturage bacungana n’inzego bakabaga mu buryo butemewe "bakwiye kubireka kuko bihanwa n’amategeko, ndeste bakwiye no kwigishwa ko bakwiye kurya inyama zujuje ubuziranenge."
Ahahoze ibagiro rya Rulindo, riza gufungwa ntihashakwa irindi
Mu mwaka wa 2022 Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Uwanyirigira Judith ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yari yavuze ko umushinga wo kuba ibagiro ugeze kure, gusa kuri ubu ntabwo baratangira kubaka ibagiro ry’amatungo ibi bikaba aribyo bishobora gutiza umurindi kurya inyama zitujuje ubuziranenge busabwa na RICA.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

















