Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Rulindo: Umwalimu aratabaza nyuma yo kubarirwa inzu za miliyoni 16 ahanyuze umuhanda Base-Gicumbi akabura nimwe yishyurwa

Tuesday 15 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Umwalimu utuye mu karere ka Rukindo mu ntara y’Amajyaruguru, Kabera Lucien, aratabaza Leta ngo arenganurwe, nyuma yuko ubwo hubakwaga umuhanda Base-Gicumbi yabariwe inzu ze ebyiri ziri mu tugari tubiri two mu murenge wa Kisaro, abandi barishyurwa ariko we ategereza ko azishyurwa kugeza ubu yarahebye ndetse n’ikizere cyarayoyotse cyane ko abanyuma bahawe amafaranga ndetse imirimo yo kubaka uwo muhanda ikaba yararangiye.

Uyu mwalimu uri kusa ikivi cye mu mwuga w’ubwarimu, kuko ageze mu za bukuru, yabwiye Mamaurwagasabo ko kuva mu 2016 ubwo hatangiraga mirimo yo kubaka umuhanda Base-Gicumbi nawe inzu ze ziri mu gice cyanyuzeho umuhanda zabariwe agaciro kazo, imwe iri mu kagari ka Murama mu mudugudu wa Kibingwe ibarirwa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe indi iri mu kagari ka Murama mu mudugudu wa Kirenge yabariwe agaciro kagera kuri Miliyoni 4.

Inzu yo mu kagari ka Murama yo iri mu muhanda kuko umuhanda wayigonze biba ngombwa ko ibarirwa igenerwa agaciro k’ingurane nk’izindi zose zari mu gasantere kamwe nayo.

Indi nzu yo mu kagari ka Kibingwe yo yasigaye hejuru mu manegeka ku buryo kubera imitingito yaterwaga n’imashini zikora umuhanda yasandutse cyane ikaba ntacyo yakorerwamo kandi yaramwinjirizaga amafaranga avuye mu kuyikodesha.

Uyu mwalimu uri kujya mu za bukuru avuga ko izo nzu ze ari zo yari atezeho amasaziro meza mu kazi amazemo imyaka myinshi yizigamira ikizamubeshaho ejo hazaza n’abo yabyaye.

Akomeza agira ati “Nk’iyo iri hejuru y’umuhanda ntirishyurwa kandi iri hejuru y’umuhanda ikindi ntiwabona umuhanda ujyayo, ntawayijyamo ngo ayibemo kuko yarangiritse, mbese iri aho yabaye nk’igihuru.”

Uyu musaza avuga ko abo babariwe igihe kimwe bishyuzwe bose, akibaza igituma inzu ze uko ari ebyiri ziri mu tugari dutandukanye nta nimwe kugeza ubu yishyuwe mu gihe izindi ba nyirazo bishyuwe.

Ati “Imyana ine, itanu irashize, aba nyuma babishyuye muri iki cyumweru; ni yo mpamvu twibaza turi ese ko aba nyuma babishyuye twe byarangiye gute, ese amafaranga yarariwe, dosiye yaratakaye, habuze iki?

Mbese iyi ubirebye ukuntu inzu z’umuntu umwe ari zo zasigaye zitishyuriwe ubona ko ari ukwibasira umuntu, ndibaza kuki umuntu yibasiwe byagenze bite, aho afite inzu mu tugari tubiri?”

Uyu musaza aviga ko agitangira kugira ikibazo cyo kutishyurwa yegereye umurenge wa Kisaro mu myaka ine ishize, bamubwira ko bamubariye agomba gutegereza akazishyurwa.

Umwe mu bamufasha gutabaza inzego zitandukanye nawe yabwiye Mamaurwagasabo ati “Yabajije ku murenge (Kisaro) hashize nk’umwaka abajijeyo, bati ‘twarakubariye tuzakwishyura’, agategereza ati wenda azaza ubutaha, none birinze birangira ari azaza, azaza. Ahubwo turibaza tuti amafaranga yaba yaraje akaribwa ntitubimenye, umusaza akazasigara yizera ngo ibintu bizaza nyamara amafaranga yaragiye ku bandi cyangwa yarariwe kera, mbese twayobewe aho ibintu byapfiriye muri make.”

Uyu musaza avuga ko inzu ze zabariwe mu mizo ya mbere, mu 2016 guhera ubwo akaba atarongeye kugira icyo akoresha izo nzu none zirinze zisaza nta kindi zishobora gukoreshwa kuko zangiritse mu gihe hubakwaga umuhanda Base-Gicumbi.

Twagerageje kubaza abayobozi batandukanye, barimo n’umuyobozi w’akarere kaRulindo batubwira impamvu utamenya icyo zihatse mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Duhereye ku muyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yatubwiye ko ari mu nama kandi ari we uyiyoboye bityo aza kutwihamagarira nayisoza, ntituramenya niba inama igikomeje iminsi ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace yagerageje kutubwira ko ataramenya amakuru y’icyo kibazo ariko nayamenya azagira icyo atubwira.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu RTDA, ufite telephone ibaruyeho Ndayambaje Jules, akaba n’umwe mu bitabazwaga n’uyu musaza mu kubaza aho ikibazo kiri, ubwo aheruka kwitaba telephone y’umunyamakuru yavuze ko ari kuri terrain aza gukurikirana icyo kibazo ariko kuva ubwo ntiyitaba telephone y’umunyamakuru.

Igihe hagize numwe ugira ishyaka ryo kurenganura uyu muturage twabazamenyesha mu yindi nkuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru