Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rurangwa Oswald wahamijwe uruhare muri Jenoside aragezwa mu Rwanda

Thursday 7 October 2021
    Yasomwe na

Rurangwa Oswald Uzwi nka Rukemuye, wahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane Tariki 7/10/2021, rivuga ko Rurangwa Oswald yavutse mu 1962, avukira mu cyahoze ari Serire Gasharu, Segiteri Gisozi ubu ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo ingabo za Leta y’Abatabazi zatsindwaga, Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, (DRC) mu nkambi ya Kibumba, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Aho yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

“Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashimira ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku kwirukana ku butaka bwayo abakekwaho uruhare muri Jenoside bihisheyo, ubufatanye mu bijyanye n’amategeko n’umusanzu mu kurandura umuco wo kudahana.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rurangwa yari atuye mu Mujyi wa Kigali, akaba yar’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gisozi ndetse akaba n’umuyobozi w’Interahamwe mu cyahoze ari Segiteri Gisozi bivugwa ko yari ashinzwe kwinjiza no gukangurira abantu kwinjira mu mutwe w’interahamwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru