Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Rusesabagina yaraye mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar

Saturday 25 March 2023
    Yasomwe na

Rusesabagina akimara guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, yerekezwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Ni amakuru ibitangazamakuru byo mu Rwanda birimo n’ibya Leta byahawe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bintu byabereye mu Rwanda.

Ahagana Saa yine z’ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y’uko yerekeza i Doha aho azahurira n’umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w’Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.

Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.

Ati “Ntekereza ibi nk’intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.”

Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n’abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n’u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo cye.

Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro “w’ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, “ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina “cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda ku nzego zo hejuru”.

Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by’ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro n’iza dipolomasi.

Ati “Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n’umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n’abafatanyabikorwa bayo b’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yari yaciye amarenga ko uyu mugabo ashobora kurekurwa, avuga ko u Rwanda rwababariye n’abarenze we, bakoze Jenoside.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Murarinda, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ko ibyakozwe bikurikije amategeko.

Ati “Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n’umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.”

IGIHE

Rusesabagina yavuye muri gereza ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali
25-03-2023 - saa 03:01, Philbert Girinema
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko Paul Rusesabagina yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, akajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

Ahagana Saa Yine z’ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y’uko yerekeza i Doha aho azahurira n’umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w’Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.

Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.

Ati “Ntekereza ibi nk’intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.”

Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n’abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n’u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo cye.

Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro “w’ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, “ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina “cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda ku nzego zo hejuru”.

Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by’ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro n’iza dipolomasi.

Ati “Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n’umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n’abafatanyabikorwa bayo b’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yari yaciye amarenga ko uyu mugabo ashobora kurekurwa, avuga ko u Rwanda rwababariye n’abarenze we, bakoze Jenoside.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Murarinda, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ko ibyakozwe bikurikije amategeko.

Ati “Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n’umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.”

Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n’ifungurwa rya Rusesabagina.

Yagize ati “Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri Gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.”.

Paul Rusesabagina yarekuwe hamwe n’abandi barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara hamwe n’abandi bantu 18 bo muri MRCD-FLN bakatiwe hamwe n’abayobozi babo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru