Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 yapfuye urupfu bikekwa ko yiyahuye bitewe n’umukobwa wamubenze.
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 na 25, wakoreraga mu murenge wa Bugarama, nkuko abo muri uwo murenge babitangarije ikinyamakuru mamaurwagasabo.
Uwitwa Raissa wari usanzwe azi nyakwigendera yagize ati: "Njye uyu musore twahuriye mu bukwe turifotozanya gusa uko namubonaga nabonaga atakwiyahura kubera umukobwa, gusa abantu bavuga ko umukobwa (usanzwe akora akazi ko gusuka) yamwanze maze ahita yiyahura."
Raisa nk’umwe mu batashimiye iki cyemezo uyu musore yafashe yagize ati: "Nanjye nsanzwe mfite uwo dukundana ariko umusore ntabwo yanyanga ngo niyahure cyangwa umukobwa ngo yanze umusore akiyahura!"
Umunyamakuru yabajije uyu Raissa niba nyakwigendera nuwo mukobwa bari bamaranye igihe bakundana asubiza agira ati: "Njyewe uwo mukobwa ntitwavuganaga kuko ndamuruta, we ari mu myaka 17na 18 gusa, urumva ntabwo umuntu wamwanga ngo ako kanya mukimenyena maze ahite yiyahura ahubwo ibigaragara nuko bari bamaranye igihe runaka.
Uyu musore bivugwa ko yari asanzwe akora akazi k’ubukanishi.
Undi umwe mubaganiriye na mamaurwagasabo yagize ati: "Nari nsanzwe muzi yakoraga ubukanishi."
Twufuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri uru rupfu icyakora ntitwabasha kubona yaba ubw’umurenge cyangwa ubw’akagari ka Nyange dore ko uyu musore ariho yaratuye ntihagira n’umwe uboneka.