Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rusizi: Bamaze imyaka 10 bizigama, bacyuye ibihumbi 5 frw

Tuesday 2 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Abamotari bahoze bibumbiye muri Koperative yo mu karere ka Rusizi (COOTEMORU)
bagabanye imitungo yabo, bamwe bahabwa ibuhumbi 5 mu gihe bamaze imyaka 10 bizigama.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2023, nyuma yuko habaye gusesa amakoperagive y’abamotari hagategekwa ko bazagabana imitungo bari bafite.

Ubwo bagabanaga amafaranga yabo batunguwe nuko hari ikiciro cyagiye gihabwa ibihumbi 5 mu gihe abandi bahawe 11.500 kandi bamaze imyaka 10 bakora ndetse batanga imisanzu.

Aba bamotari bavuga ko batiyumvisha uko bahabwa amafatanga angana gutyo mu gihe arutwa kure n’ayo batanze binjra muri koperative, agera ku bihumbi 100 abandi ibihumbi 70, abinjiyemo nyuma bagatanga ibihumbi 35frw.

Umuyobozi wa Cootemoru, Adrien Ngendahayo avuga ko uwo mutungo bagabanye ari wo wari uhari cyakora ngo hari bamwe baje bari baravuyemo bituma haboneka umwuka mubi.

Ubusanze iyi koperative ifite Abanyamuryango
barenga 340, abakoraga bakaba basaga 200.

Bavuga ko ubwo hasohokaga ibwiriza rihagarika amakoperative bari bafite amafaranga 4,500,000 frw, mu gihe bagabanaga babwiwe ko hakuwemo imisoro n’andi mafaranga yatanzwe ku matangazo bityo bari basigaranye miliyoni 3 zirengaho 20.000Frw.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative Gatarama Zacharie avuga iyi ari gahunda yo kugabana imitungo y’abanyamuryango aho hagaragayemo ibibazo.

Yijeje abamotari ko bagiye kubikoramo raporo ku buryo bazayishyikiriza urwego rubishinzwe.

Abamotari bamwe batahanye akangononwa

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru