Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Batewe ubwoba n’ibarura ririmo kuba

Monday 29 July 2024
    Yasomwe na

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi bamaze iminsi bafite icyoba n’icyikango ku Ibarura ririmo gukorwa, bamwe bakarihuza n’icyorezo cy’ubushita cyemejwe ko cyageze mu Rwanda.

Ni ubugenzuzi (ibarura) bwatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, ahari gusurwa insengero harebwa niba zuzuje ibisabwa bizemerera gukorera mu karere ka Rusizi.

Umwe mu bayobozi b’insengero waganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo, utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu bugenzuzi buri gukorerwa mu nsengero zitandukanye.

Ati “Nibyo rwose batangiye uyu munsi bari kuzenguruka hirya no hino numvise ko bari kubaza ibintu bitandukanye gusa ibyinshi ni bimwe bagenzuraga mugihe twari turi mu gukumira icyorezo cya COVID nanjye rero ndi aha ku rusengero ndabategereje. Bambwiye ko itsinda ririmo meya rigeze muri Nzahaha riza Bugarama niryo rirabunsura”.

Hari zimwe muzafunzwe ,nk’uko twabibwiwe n’umwe mu bayobora urundi rusengero rukorera mu kibaya cya Bugarama wavuze ko hari urusegero bagezeho basanga hari ibyo rubura bararufunga.

Ati “Urusengro rwo mu kagari ka Ryankana rwo ubu tuvugana basize barufunze urumva ko ubugenzuzi butoroshye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibriga Anicet, mu kiganiro n’ikinyamakuru mamaurwagasobo yavuze ko nta kinini ubu bugenzuzi burageraho.

Ati “Ntakinini bwari bwageraho,turi kugenzura ngo turebe niba abakirisitu cyangwa abaturage muri rusange bagana insengero basengera ahantu hujuje ibisabwa; basengera ahantu hatari mu manegeka ndetse tunareba niba koko abayobora urwo rusengero bafite ibyangombwa bibibemerera”.

Ubu bugenzuzi bubaye mu gihe hashize iminsi mike icyorezo cya Mapox kizwi nk’ubushita bw’inkwende kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda, ndetse akarere ka Rusizi ni kamwe mu duhana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iki cyorezo cyagaragaye mbere y’uko kigera ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo bimeze gutya ariko, Meya Kibiliga yavuze ko ubu bugenzuzi ntaho buhuriye n’iki cyorezo.

Ati “Hoya rwose ntaho bihuriye. Ubugenzuzi turi gukora ku nsengero ntaho buhuriye n’ubwoba bwo gutinya ubushita bw’inkende. Nk’uko nabivuze niba dushishikariza umuturage gutura ahantu hatari mu manegeka ninako turi kubigenza ku nsengero. Ese aho basengera si mu manegeka? ntihashobora gushyira ubuzima bwabahasengera mukaga?”.

Mu byo ubu bugenzuzi buri kureba harimo gusuzuma niba urusengro rufite icyangombwa cya RGB, Icyemezo cy’imikoranire n’akarere mu gihe hafunguwe ishami.

Gusuzuma niba inyubako igenewe urusengero yujuje ibisabwa birimo kuba itari hangari kandi itari ihema, kuba idakorerwamo ibindi, kuba ifite ubwiherero, uburyo butuma rudasakuriza abaruturiye (soundproof) ,parking,ubuhumekero, umurindankuba,amazi n’ibindi itsinda ryabona ko ari ngombwa.

Yanditswe na Alfred Ntakirutimama

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru