Mu bikorwa bikomeje byo kwamama umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Chairman w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame hirya no hino mu mirenge y’akarere ka Rusizi hakomeje ibikorwa byo kwamamaza aho kuri uyu wa gatatu tarikiya 3 Nyakanga 2024 ibi bikorwa byari byakomereje mu murenge wa Giheke.
Abaturage barishimira ibyo bagezeho cyane bagashima umuryango FPR Inkotanyi ko yo n’umukandida wayo imvugo ariyo ngiro.
Mukangango Dina wo mu kagari ka Cyendajuru ko muri uyu murenge wa Giheke mu ishimwe rye akesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa President wa Repubuka, abihera ku kuba abagore bo muri uyu murenge hari aho bavuye ngo muri iyi myaka irindwi ishize.
Uyu niwe mugore wambere wicaye kuri moto arayitwara.
Yagize ati: "Muri iyi myaka irindwi mu murenge wa Giheke wose ninjye mugore wa mbere wicaye kuri moto, mu gihe abenshi bumvaga ko umugore utwaye moto aba ari indaya njye narayitwaye; imyumvire yarahindutse abagabo nabo bumva ko iterambere ataribo gusa rireba n’abagore nabo ari iryabo, ubwo rero usibye no kuba naricaye kuri moto kuri ubu hari n’abazitwara kandi ntabwo bakitwa indaya. Uwo munsi ngera iwanjye bavugije induru ngo dore wa mugore w’indaya wicaye kuri moto.”
Uyu mubyeyi yongeyeho ati: "Ibintu byose rero PFR yadusezeranyje yabigezeho n’ibitaraba bizaba kuko ikirenze byose ni umutekano.”
Aha muri uyu murenge wa Giheke hubatswe uruganda rwongera umusaruro w’amata rwa GIHEKE DIARY, abaturage bavuga ko umukamo wiyongereye ndetse n’igiciro cy’amata umuturage acuruza n’uruganda cyariyongereye.
Muri uyu murenge abaturage barishimira ko igihingwa cy’icyayi cyabo cyahawe agaciro dore ko mbere ya 2017 ikiro cy’icyayi bakigurirwa munsi y’ijana na mirongitwanu 150frw kuri ubu amafaranga umuhinzi acyura ntajya munsi 260frw hakuweho ibikatwaho byose, aho icyo cyayi bagishora ku ruganda rwa Shagasha rukorera muri uyu murenge.
Hari ibagiro rizajya ritunganya inyama zikomoka ku matungo nk’ihene ingurube ndetse n’inka, aha kandi haranteganywa kubakwa isoko ricururizwamo amatungo anyuranye.
Aba bavuga ko uretse ibi bikorwa batondaguye haruguru hari n’ibindi nk’amashuri, amazi ndetse n’ikorwa ry’imwe mu mihanda yo mu makaritsiye, ibi rero ngo nibyo baheraho bashima Inkotanyi.