Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 77 witwa Shumbusho André wasanzwe yimanitse mu kagozi yapfuye, bikavugwa ko yashinjwaga n’umugore we kudahahira urugo.
Ni urupfu rwamwenyekanye isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera witwa Nyiransabimana yavuye mu isoko ageze iwabo asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira.
Abonye ntawukoma, uyu mukobwa we yigiriye inama afata umwana amunyuza mu idirishya arakingura ariko ubwo yinjiraga mu nzu yasanze se amanitse mu kiziriko gikoze mu mugwegwe, yapfuye.
Byabereye mu mudugudu wa Nyagakomba, Akagari ka Kanunu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Ildephonse Ngamije, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muryango wigeze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugore ashinja umugabo kudahahira urugo ariko nabyo ngo byasaga n’ibyahoshe kuko hari hashize imyaka 10 bibaye.
Ati “Bamusanze mu mugozi, niba yimanitsemo cyangwa yamanitswemo, ibyo ni akazi ka RIB, dutegereje ikizava mu iperereza”.
Gitifu Ngamije yasabye kuzibukira kwiyambura ubuzima kabone n’iyo baba bugarijwe n’ibibazo bingana bite. Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukurushaho gukunda ubuzima no kwikunda, kuko uko byagenda kose niyo yaba ari amakimbirane ntabwo yagakwiye gutuma umuntu yivutsa ubuzima kuko hari icyo atumvikanye na mugenzi we”.
Nyakwigendera yabanaga n’umugore we w’imyaka 74 n’umukobwa we Nyiransabimana n’umwuzukuru.















