Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rutahizamu Lionel Messi yagiye kwivuriza muri Espagne

Friday 5 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Umunya-Argentine Lionel Messi yagaragaye i Madrid muri Espagne aho bivugwa ko yagiye kwivuza imvune amaranye igihe kitari gito.

Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 4 Ugushyingo 2021 rutahizamu wa PSG yo mu Bufaransa ukomoka muri Argentina yagiye kwivuza imvune ndetse uyu mukinnyi utarigeze agaragara
mu mukino wa UEFA Champions League wabaye mbere yaho ku wa Gatatu ubwo Paris Saint-Germain yakinaga na RB Leipzig bagwa miswi ibitego 2-2.

Uyu mugabo wibitseho imipira ya Zahabu 6, nkuko televiziyo La Sexta yamugaragaje ari ku Ivuriro i Madrid akaba aheruka mu kubuga ubwo PSG yatsindaga ikipe ya Lile ibitego 2-1 Lionel Messi iyi mvune yayikuye muri uyu mukino ubwo yasohotse mu kibuga umukino utarangiye yababaye cyane.

Messi ashobora kutagaragara mu mukino Bordeaux ifitanye na PSG uzaba kuwa Gatandatu Tariki ya 6 Ugushyingo , hakomeje kwibazwa niba azitabira umukino w’ikipe y’igihu cya Argentine mu gihe iyi mvune yaba ikomeje .

Leonardo Umuyobozi wa Siporo muri PSG, yatangaje ko bafite impungenge ku mvune ya Messi ubwo bari barangije gukina na Lille
yavuze ko bigoye kubisobanura, muri aya mezi abiri Ari imbere avuga ko batewe impungenge na Messi cyane ko afite nibibazo by’imitsi.

Iyi mvune ya Messi yabaye ubwo yagonganaga na Luis Martinez wa Venezuela muri Nzeri ikipe ya Paris Saint-Germain ikomeje kugira impungenge na gahunda za Messi zo kongera kujya gukinira Argentine nyamara ikeneye gutsinda imikino iri imbere nyuma yo kunganya na RB Leipzig.

Lionel Messi akaba yaramaze kubona ubutumire bw’ikipe y’igihugu cya Argentina igomba kuzakina na Brazil mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar umwaka utaha muri 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru