Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hakiri abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye, bikagera naho babakubita, ariko ntibajye kubarega bitewe n’impamvu zirimo kugira ikimwaro cyo kujya kurega ngo bakubiswe n’abagore.
Nikuze Christine, utuye mu Mudugu wa Rukundo, mu Kagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, asanga imwe mu mpamvu itera abagabo kutarega mu gihe bakubiswe n’abagore bashakanye ari uko bagira ipfunwe ryo kujya kurega mu gihe bahohotewe n’abagore babo.
Yagize ati" Abagabo akenshi nyine ntabwo yumva ko yaba yaganzwa akenshi, abagabo bumva bahora baganza, niyo mpamvu bibaye ngombwa ko umugore amuganza akamwigaranzura, kurega bimutera ipfunwe, akaba yumva ko nawe yaganjijwe".
" Izo soni akaziterwa nuko ari nkawe wakagombye kuganza mu rugo, akaba yaganjijwe, ni ikibazo rero".
Ntahondereye Amos, utuye mu Mudugu wa Kimongo, Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, nawe yemeza ko hari abagabo bapfira mu ruhu, iyo bahohotewe n’abagore bashakanye".
Nawe yagize ati" Njyewe mu mudugudu ntuyemo ntabwo kirimo, ariko hirya, ngenda mbyumva cyangwa wenda aho abandi bari kuganira, ukumva ko abagore bahohotera abagabo, kubera igitinyiro, cy’umugabo aba afite, agatinya kujya kubivuga. Hari abagore baba bafite imbaraga kurusha umugabo we".
Uyu muturage yakomeje agira ati" Kubera kwitwa ko ari umugabo kandi umugabo akaba ari yo nkingi y’urugo, apfira mu ruhu agaceceka, baravuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda, aratuza mbega akabiheza k’umutima.
Uyu muturage kandi abona ari ngombwa gutinyura abagabo bagira nibi bibazo, nabo bakajya bajya kurega abagore babo mu gihe bahohotewe ntibapfire mu ruhu.
Yagize ati" Ni ugutinyura abagabo, ntibapfire mu ruhu, iyo ahohotewe afite uburenzanzira, nawe akaba afite uburengazira nkubwo umugore, nkuko nawe yabivuga nawe nta pfunwe biteye".
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’Ungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Abaganwa Marie Chantal, nawe yemeza ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye.
Yagize ati"Ubundi ihohoterwa, ntago tuvuga ko ari umugore uhohoterwa gusa, hari n’abagabo bahohoterwa nabyo tubigarukaho".
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku mpande zombi haba umugabo cyangwa umugore bigishwa kwirinda kuba bahohoterana hagati yabo.
Yanditswe na Eulade Mahirwe