Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rutsiro: Abaganujwe bashimiye Perezida Kagame

Friday 4 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza bo mu karere ka Rutsiro barashimira Perezida Kagame ko yaberetse ko ari kumwe n’abo mu gihe bakomeje guhangana n’ingaruka batewe n’ibiza.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura, ku rwego rw’Igihugu wabereye muri aka karere ka Rutsiro mu nsanganyamatsiko igira iti: "Isoko y’ubumwe ishingiro ryo kudaherenwa."

Bamwe mu bashumbushijwe inka barimo barimo uwitwa Mujawayezu Wilfred yagize ati: "Ndashimira Perezida Kagame unshumbushije inka, ubu abana banjye bagiye kongera banywe amata kubera ko mu mezi ashyize ibiza byaje bitwara inka zanjye ebyiri ariko kuba nongere korozwa ndishimye cyane, muze gushimira umubyeyi wacu turamukunda."

Undi muturage witwa Nyirantaho bari Beatrice yagize ati: "Ibintu mbonye birashimishije ubu nsubiye mu buzima bwiza, narinzi ko ntazongera korora ariko ubu ngiye kongera gusoma ku mata , natwe kandi turakomeza gukora cyane kugira ngo dushaka uburyo twiteza imbere."

Aba baturage bakomeza bavuga ko nubwo bibasiwe n’ibiza badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo ngo barimo gukomeza kwiyubaka mu buryo bwose bushoboka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Ildephonse Musafiri wari waje ari umushyitsi mukuru muri ibi birori yasabye abashumbushijwe kuzafata neza amatungo borojwe.

Yagize ati: "Ndashima cyane abateguye ibi birori, mukomeze kuryoherwa n’uyu muganura ariko muzirikana abahuye n’ibiza kugira ngo nabo bishime, nicyo bita ubudaheranwa buranga Abanyarwanda, ndasaba abo twahaye inka kuzazifata neza."

Minisitiri yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza kuzirikana ubumwe bwahoze buranga abanyarwanda kuva kera, bakirinda kwibagirwa ubumwe bw’Abanyarwanda.

Akomeza agira ati: "Impamvu twaje kwizihiriza umuganura hano muri Rutsiro leta y’u Rwanda yasanze umuganura ari umwanya mwiza wo kurushaho kuzirakana no gushyira mu bikorwa indangagaciro, kunga ubumwe, gukunda Igihugu, gukunda umurimo, ubupfura ndetse n’izindi."

Abaturage kandi bijejwe na Minisitiri ko leta izakomeza kubaba hafi harimo na gahunda ya "Girinka Munyarwanda" yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Umuganura mu Rwanda usanzwe wizizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa kanama, kuri iyi nshuro wabereye mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Rutsiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru