Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rutsiro: Babiri bapfuye bakubiswe n’inkuba

Saturday 9 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umusore n’umukobwa bo mu Murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba barapfa, undi yamukomerekeje arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Nzeri 2023 ahagana saa cyenda zamanywa ko mu kagari ka Muyira muri uyu murenge inkuba yakoze hasi.

Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Bwana Basabose Alexis, yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ukorera mu Burengerazuba yemeje aya makuru.

Yagize ati: "Nibyo koko Inkuba yakubise abaturage batatu gusa babiri bahise bitaba Imana undi yamukomerekeje arimo kwitabwaho n’abaganga. Byabaye kuwa Gatanu ahagana saa 15h00’. Abo yakubise bose bari batuye mu kagari kamwe."

Abishwe n’inkuba ni Nzafashwanimana Seraphina w’imyaka 21 na Ukurikiyeyezu Damascene wari ufite imyaka 19, mu gihe Hanyurwaniki Thomas w’imyaka 34 yakometse arimo kwitabwaho n’abaganga.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika muri iki gihe cy’imvura birinda kugama munsi y’ibiti igihe imvura irimo kugwa, ndetse no gukora ibindi bikorwa birimo gucuranga radio, kwitaba telefone kuko ibi byose bishobora guteza impanuka mu gihe cy’imvura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru