Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Rutsiro: Babonye amashuri ariko umuhanda mubi ni ikindi kibazo

Tuesday 4 June 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro huzuye inyubako z’amashuri abanza ya Gihango abaturage baravuga ko hasigaye impungenge zikomeye, zigendanye nuko umuhanda uhagera wangiritse ku buryo bitorohera abana kimwe n’abakoresha ibinyabiziga.

Dusengimana Eduard, umuyobozi w’iki kigo nawe yabwiye Mamaurwagasabo ko iki kibazo cy’uyu muhanda mubi gituma harubwo hari abantu batinya kugana iki kigo.

Yagize ati: "Hari abantu batinya kugera hano, kubera ikibazo cy’umuhanda, nubu namwe kuhagera nuko musanze humutse kuko akavura kaguye mu gitondo akazuba kagacaho, ariko murabona ko umuhanda ari ikibazo".

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, yagaragaje ko nk’ubuyobozi bakizi, icyakora mu mvugo ze ntagaragaza uko iki kibazo kizabonerwa umuti.

Yagize ati: "Mu bikorwa by’iterambera twari tumaze iminsi dukora harimo kuba twakora imihanda iduhuza n’ibikorwa remezo nka biriya, nongeye kukigarukaho no mukanya kashize, ko ari bwa buvugizi nubundi, kugira ngo imihanda migenderamo ikorwe, cyane cyane kuri biriya bikorwa ubona by’indashyikirwa kugira ngo abana bajye bajyayo ndeste n’umushoramari cyangwa se nuje kubisura bijye bimworohera".

Izi nyubako zivuguruye z’aya mashuri abanza ya Gihango zubatswe n"umushinga World Vision, ku bufatanye na leta y’u Rwanda, nyuma y’izari zihamaze igihe kirerekire zishaje cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru