Monday . 18 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Rutsiro: Bamaze igihe bategereje ubwiherero none barahebye

Monday 5 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage mu isanteri ya Congo Nil, mu karere ka Rutsiro, barinubira ko batagira ubwiherero rusange bakoresha aha hantu.

Bamwe muri bano baturage batangaje ko ubuyobozi busa nk’aho bwabirengagije, kuko imyaka iciyemo ari myinshi baremeye kububakira ubwiherero rusange ariko uko imyaka ishira indi igataha, babirenza ingohe.

Umwe muri bo ucururiza mu isantere y’ubucuruzi ya Congo Nil, utifuje ko amazina ye akoreshwa, ntiyumva ukuntu ibyo bemerewe n’akarere bidakorwa.

Ati:"Imyaka uko ishira indi igataha ubuyobozi bw’akarere bwagiye bwemera ko bugiye kubaka ubwiherero rusange mu isantere y’ubucuruzi ya Congo Nil, ariko imyaka uko ishira indi igataha biba nk’inzozi zaheze mu cyumba."

Akomeza avuga ko baganirijwe kenshi, ndetse ubuyobozi bukabereka ko bufite ibisigara bya leta bakubakamo ubwiherero, ariko nubu bakibaza icyabuze.

Undi muturage ucururiza muri iyi santere avuga ko iyo umukiriya ashatse kwiherera babura aho bamwerekeza, bikabasigira isoni n’ikimwaro kandi biyita ko bakorera mu isantere y’umutima w’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko ubwo bakimenye bagiye kugishakira igisubizo.

Ati:"Iki kibazo ntabwo bari barakitugezaho ariko ubwo tukimenye reka tuzabasure dushake igisubizo kirambye."

Santere y’ubucuruzi ya Congo Nil iri muri metero nke uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro, by’umwihariko ikaba ari nayo y’umujyi w’aka karere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru