Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro bavuga ko kuva aho ikiraro gihuza utugari twa Busuku na Ngoma gicikiye, byadindije imigenderanire n’ubuhahirane binabasubiza inyuma.
Bavuga kandi ko hari ubwo abanyeshuri batajya ku ishuri mu bihe by’imvura, ababyeyi ntibabone uko bajya kwa muganga, ndetse n’abarwayi bagahekwa mu ngobyi gakondo kuko imodoka itapfa kugera ku bitaro.
Umwe muri bano baturage witwa Maniraguha Philomène agaragaza kino kibazo, agasaba Ubuyobozi kugikemura.
Yagize ati: "Baragenda bakabura aho bambukira, kandi imbaraga zabo ziba ari nkeya, tukabona uwaduha ubufasha kiriya kiraro kigakorwa byadufasha ku rugendo, wenda n’ikinyabiziga kikaba cyagera kwa muganga vuba".
Undi muturage utuye mu kagari ka Busuku, muri uno murenge wa Nyabirasi we avuga ko bitewe no gucika kw’iki kiraro, byatumye abarwanyi hari ubwo basigaye babatwara mu ngobyi, kuko imodoko zitakirenga ku kiraro.
Yagize ati: "Ntitubona aho tunyura n’abanyeshuri babanza kuzenguraka, umugezi iyo wuzuye abana bahagarara kujya mu ishuri. Byaraduhombeje, ntabwo tubona imodoka zagera hano; n’umurwayi iyo arwaye ni uguheka mu ngobyi, tukabura ukuntu twabona imodoka".
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, maze tuvugana na Mpirwa Mugabo, akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, atubwira ko iki kiraro kiri hafi gukorwa.
Yagize ati: "Kigiye gukorwa, kiri muri iyi ngengo y’imari. Rwose icyo gisubizo cyo kirahari, kiri mu ngengo y’imari cyaremejwe n’Inama Njyanama, cyarasuwe amafaranga arahari rwose."
Kuba kimaze igihe kinini kitarakorwa, dore ko ngo hashize imyaka igera ku icumi (10) cyaracitse, uyu muyobozi avuga ko hari hagishakishwa amafaranga yo kugikora.
Ati: "Cyaracitse nyine, amafaranga yari agishakishwa".
Ikiraro gisigaye gikoreshwa ni icy’abagenzi b’amaguru, imodoka ntizakinyuraho
Yanditswe na Eulade Mahirwe




















