Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rutsiro: Hari abakozi ba G.S Kivugiza bavuga ko bamaze amezi 6 batazi uko umushahara usa

Tuesday 30 July 2024
    Yasomwe na


Hari abakozi b’ikigo cy’amashuri cya G.S Kivugiza, giherereye mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro bataka ki bamaze amezi agera kuri atandatu badahembwa umushahara wabo.

Mu mezi agera ku munani aba bakozi ngo bari batarahembwa, nibura mu cyumweru gishize babashije kubahemba amezi abiri, bityo hakaba hasigaye andi amezi 6 y’ibirarane.

Abafite kino kibazo ni abakorera kino kigo imirimo itandukanye barimo abateka, abakora isuku ndetse n’abashinzwe umutekano.

Abo twaganiriye muri bo batashatse ko amazina yabo tuyatangaza, bavuze ko bahembwe amezi abiri gusa mu mezi imunani bakoze badahembwa.

Umwe muri bo yagize ati: "Baduhaye amezi abiri mu mezi umunani, ubwo rero icyadutangaje nuko turi kubaza bakadisubiza ngo nta yandi mafaranga, twebwe tujya mu kazi amasezerano baduha ni ayo guhembwa amezi atatu ashize, ariko bakatubwira ko amezi atatu bagomba kuyaduhera rimwe yose".

"Ariko amezi atatu agashira tukumva amakuru ngo amafaranga yaje, umuntu yabibaza bakamwuka inabi, ndetse no kwirukana bikaba binarimo kuko hari abo birukana kuko bishyuje".

Undi nawe twaganiriye muri bano bakozi nawe ashimangira ibi.

Yagize ati: "Nyine uko nabikubwiye ni amezi abiri, ariko ayandi yose bari kuyatwima, amezi abiri, atandatu yose asigaye yeyo".

Umuyobozi w’iki kigo cya G.S Kivugiza Ngabonziza Jean Claude mu magambo make arabihakana.

Yagize ati: "Ntabwo ari byo, ibyo bakubwiye ntabwo ari byo. Dufite aho tubahembera, ni igusebanya cyane, tubahembera kuri banki, ntabwo tubahembera mu ntoki, nta kibazo gihari rwose".

Cyakora nubwo uyu muyobozi avuga ko abo kabozi bahembwa wakibaza igituma iyo mishahara utagera mu biganza bya ba nyirayo cyangwa niba hari ikibazo cyabaye kuri konti zabo ubuyobozi ntibukibasobanurire, bukicara Buzima ko abakozi bahembwe.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru