Yanditswe Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro barasaba ko isoko ry’amatungo bubakiwe rigatwara akayabo ka miliyoni 20 ryakoreshwa kubera ko rigiye kumara imyaka 11 ritabyazwa umusaruro.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Nyabirasi, aho basaba ababishinzwe gukora ibishoboka byose iri soko rigakoreshwa icyo ryubakiwe.
Umwe muri aba baturage witwa Uwamariya yagize ati: "Iri soko bari baryubatse ari ukugira ngo rijye riremeramo amatungo none dore rikomeje gusaza kubera kudakoreshwa, turasaba ko ubuyobozi bwakora iyobwabaga rwose abaturage ba hano tukajya tuzana amatungo yacu kuyagurishiriza hafi."
Undi muturage yagize ati: "Baryubaka twumvaga ko batworohereje kujya tuzanamo amatungo, kuko tujya Mu Bigogwe n’ahandi hitwa mu Cyanika , ariko ibaze ingengo y’imari yatikiriye hano ikaba yarapfuye ubusa, none murabona ritarimo gusaza ?niyo bashobora bakubakiramo umuturage utagira aho aba akazu ko kubamo, ibaze miliyoni zagendeye hano iyo bazikoresha ibindi bikorwa remezo, muzatubarize abayobozi."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi Mpirwa Migabo yavuze ko kuba ridakoreshwa ngo biterwa nuko ryubatswe ibutamoso.
Yagize ati: "Twavuga ko kuba ridakoreshwa ari uko riri iruhande kuko twaguze amasoka yandi, urabona dufite ku Kabari, dufite Kora, ahantu hari abacuruzi bahagera byihuse, hano rero hakaba iruhande ntibaze, urumva niba imodoka zijya ku Kabari, ni ku muhanda, mu rwego rwo kugira ngo dutandukane n’andi masoko twashatse n’uburyo duhindura umunsi nabyo ntibyashoboka, murumva ko ikibazo cyabaye abaguzi rwose."
Inkingi z’isoko zirimo kwangirika
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu usanga hari ibikorwa remezo bya leta byagakwiye kuba bifitiye abaturage akamaro ariko ugasanga byarubatswe ariko bidakoreshwa bityo bigakomeza kuba ingorabahizi ndetse abaturage bakibaza ukwiye kubazwa impamvu bene ibyo bikorwa byadindiye.


















