Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu rugamba rwo kugabanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, umurenge wa Mushonyi wo mu karere ka Rutsiro umaze gutera intambwe ishimishije aho amezi ageze kuri atandatu nta mwana wongeye kugaragaraho imirire mibi bitewe n’ingamba z’amarerero yo mu ngo (Home Based ECD) zimakajwe guhera mu midugudu.
Ubusanzwe akarere ka Rutsiro kari mu tuza imbere mu gihugu mu kugira imibare iri hejuru y’abana bari ku gipimo cyo hejuru mu kugwingira no mu mirire mibi, aho ubushakakashatsi bw’Imibereho yo mu ngo DHS 2020 bwerekanye ko abana bagwingiye ari 44.4%.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu Irerero ryo mu rugo rwa Ugarukiyabe Gaspard, ruri mu mudugudu wa Karengera mu kagari ka Biruyi mu murenge wa Mushonyi, yasanze hateraniye abana batandukanye bo mu ngo zo muri uwo mudugudu baje muri gahunda y’irerero, bigaragara ko bafite isuku nk’abaje ku ishuri.
Barimo guhabwa indyo yuzuye batekewe n’ababyeyi babo kimwe n’ababitabo (Care Givers), ababyeyi bavuga ko gahunda y’irerero yabaye ingabo ikomeye mu kwirukana imirire mibi ikunze kuvugwa muri ako karere ikabatera ipfunwe kandi bahinga bakeza nk’abandi mu gihugu.
Nyiramana Gaudence ni umwe mu babyeyi baje kurera abana babo no kwiyibutsa guteka indyo yuzuye, yavuze imbaraga bashyiraho ngo abana babe batarongera kugwa mu mirire mibi.
Yagize ati “Buri minsi umwana agomba kuba yageze mu rugo mbonezamikurire, iyo ahageze rero afite abamwitaho kando noneho ntabwo dutehereza ngo tuzafata ibintu bivuye irunaka ahubwo abana tubaha ibyacu byera mu mirima, bigahurizwa aho hantu, byamara kuhahurizwa bigategurwa bikurikije uko indyo yuzuye iba iteguye.”
Nyirabavakure Chantal nawe yagize ati, “Twebwe mbere wabonaga abana bacu nta mikurire bafite, ubuyobozi buratubwira buti mugomba kuzana abana banyu mu Irerero, nafashe uwanjye ndamuzana none ubu nta kibazo afite na kimwe, agaragara neza mu bandi bana. Nk’akarere kacu twagiraga ipfunwe kumva turwaza imirire mibi n’igwingira mu bana ariko ubu ririmo gushiraho ntabwo ari nka mbere, n’ikimenyimenyi abana barererwa hano ntabwo bari mu mutuku cyanwga umuhondo.”
Ibyo aba babyeyi bavuga bishimangirwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, wavuze ibanga ryabaafshije kugera kuri iyo ntera bamazeho amezi atandatu.
Yagize ati “Muri uyu murenge wacu dufite abana 2666 dukurikirana buri kwezi bari munsi y’imyaka itanu, buri kwezi turabapima tukaremo uwaba afite ikibazo k’imirire mibi; ni ukuvuga uri mu muhondo cyangwa se mu mutuku. Twebwe tumaze amezi atandatu dukora iryo suzuma, dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ivuriro ariko muri ayo mezi 6 dusanga abana bose bari mu cyatsi, bivuga nta mwana dufite muri aya mezi 6 uragaragarwaho n’imirire mibi.
Akomeza agira ati, “Ahanini icyadufashije ni uko tugira ingo mbonezamikurire nk’uru rwo mu mududugu, dufite ingo mbonezamikurire 102 zirimo abana 2266. Aho habamo gahunda nyinshi zirimo kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no kugaburira abana neza, tugira na gahunda yo kubakurikirana tukamenya ngo abana bari mu rugo mbonezamikurire bapimwe n’ibindi bitandukanye.”
Uyu muyobozi avuga ko batangiye umwanka w’ingengo y’imari mu kwa karindwi 2021/2022 bafite abana 2 bari mu ibara ry’umuhondo, nyuma barongera barasuzuma basanga bageze kuri 5 none ubu barakize bose kugeza muri aya mezi 6.
Ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, Ntawuruhunga Abdulmajibu, umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana amarerero no kurwanya imirire mibi, yavuze ko kimwe mu bitera akarere kugira umubare munin w’abana bagwingiye, (44.4% DHS 2020) ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi iri hasi kiri imbere cyane.
Yakomeje agize ati, “Harimo n’abandi babona umusaruro ariko ntibawurye uko bikwiye, turacyafite n’ikibazo cyo kubyara cyane aho usanga ababyeyi bafite umubare munini w’abana utagendanye n’ubushobozi bafite; ibyo byose rero iyo uborebye tubona biri mu bituma tugira umubare munini w’abana bagwingiye.”
Igishyizwemo imbaraga nk’uko ababyeyi bo mu murenge wa Mushonyi babihurizaho n’abayobozi babo, ni ugukomera ku ngamba z’amarerero n’ingo mbonezamikurire.
Akarere kavuga ko kazakomeza no kongera amarerero yo mu ngo, akava kuri 1320 akagera ku 1449, nibura muri buri mudugudu hakaba hari Irerero ryakira abana kandi zikabaha serivisi zikomatanyije umwana akaba afite ubuzima bwiza, isuku, indyo yuzuye, agakina n’ibindi birimo n’inyunganiramirire ihabwa abana mu byiciro bitandukanye.
Gitifu Mwenedata avuga ko kwita ku mirire y’umwana bitareba abagore gusa n’abagabo basabwa uruhare rwabo rungana n’urw’abagore bafatanya imirimo
Mu murenge wa Mushonyi batuwe n’ingo 6500 zikabamo abana barenga 2000 bari mu marerero



















