Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwamagana:Bamwe mu babyeyi basanga kutagira ho basiga abana bagiye mu mirimo ari bimwe mu bibateza ubucyene.

Sunday 9 December 2018
    Yasomwe na

Umwana utarageza igihe cyo kujya kwiga usanga ari kumwe na nyina cyane umwana wonka, agumana na nyina kuko ntaba afite wo amusigira. Bamwe mu bagore bo mu murenge wa kigabiro mu karere ka Rwamagana bavuga ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’imiceri kandi ubusanzwe gukora mu muceri n’ibyo bibaha amafaranga.

Ingabire Mariya n’umwe mu bagore baturiye igishanga bavuga ko kuba bafite abana bato bituma badashobora kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga, yagize. Ati “ Nkajye fite umwana w’umwaka n’igice nirirwa murugo nkora ya mirimo itinjiza amafaranga. Ntegereza umugabo aho ari buzira kugira ngo ampe amafaranga yo guhaha kandi nanjye na kabaye nyishakira ariko ahava amafaranga ntitwemererwa kujyana yo abana kuko ntaho twabona tubashyira mu igishanga haba huzuye amazi”.

Ingabire akomeza agira ati, ubuyobozi bwari bukwiye kudufasha kubona aho twazajya dusiga abana tukajya gukorera amafaranga aho kwirirwa murugo dukora ya mirimo itinjiza amafaranga. Tujya twumva ku maradiyo bavuga amarerero, tuyabonye twava murugo tugakora. Twabona aho dusiga abana bacu.

Mwunvaneza Gaspard n’umwe mu bakora mu bishanga bitandukanye aravuga ko kuba abagore batagira aho basiga bana bibima amahirwe yo kujya mukazi, yagize ati“ Nkubu umugore ufite umwana ntiyemerewe kujya mu gishanga. Hari n’indi mirimo babima kuko bahetse. Habaye hari uburyo bwo kubona aho basiga abana, bagakora burya abagore bazi kubika amafara babonye kuko bakora, ingo zacyu zatera imbere”.

Ubwo ikinyamakuru mamaurwagasabo cyaganira n’umuyobozi w’umurenge wa kigabiro Hanyurwamfura Egide yavuze ko harimo kubakwa amarerero ariko bakira bana guhera kumyaka ibiri, yagize ati”ibi bigo mboneza mikurire nibyuzura tuzakira bana bose bari kumyaka ibiri kuzamura kuko abana bari munsi yimyaka ibiri baba bacyonka ntitwabatandukanya na banyina ariko ku kibazo cy’ababyeyi b’abagore babura uko bajya mu mirimo kubera abana, nabagira inama yo kwishyira hamwe ku buryo bajya basimburana bagashaka aho babahuriza kuburyo,habaho umubyeyi wahasigara uyu munsi ejo nawe agasimburwa,hagasigara undi. Ibyo nabyo byabafasha kujya mu mirimo ibyara inyungu.”

Byumvikanye kenshi ko abagore batagira akazi kuko birirwa murugo bakora ya mirimo itinjiza amafaranga, byitwa ko ntacyo bakora. Ariko kugira ngo bajye gushaka akazi gahemba, usanga bibagora kubera inzitizi zirimo naya mirimo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru