Mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze hatangiye amahugurwa yiswe (The Women’s Leadership for peace course) arimo guhabwa abagore 19 bari mu myanya y’inzego zitandukanye mu buyobozi.
Aya masomo ngo agamije kubategurira kugira uruhare mu buyobozi bw’ubutumwa bujyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Bamwe mu bitabiriye aya masomo beneza ko bafite byinshi bazabyungukiramo cyane ko ngo abagore usanga rimwe na rimwe bitinya ntibashishikarire kujya mu myanya ikomeye y’Ubuyobozi.
Umwe mu bita is aya masomo witwa Yvonne Helle yagize ati:"Njyewe maze imyaka 30 nkora muri United Nations, aya masomo rero tugiye guhabwa azakomeza atubere ingirakamaro nk’abagore mu myanya ikomeye muri uyu muryango ndetse bizakomeza kudufasha mu kubungabunga amahoro ,mu gihe cyose tuzaba dushyize hamwe."
Umuyobozi mukuru w’ikigo Cy’Igihugu Cy’Amahoro cya Rwanda Peace Academy Col. (Rtd) Jill Rutaremara yavuze ko aya masomo agamije kuzamura abagore bakajya mu myanya y’Ubuyobozi.
Yagize ati: "Nibyo uyu munsi muri Rwanda Peace Academy hangiye course yahuje abagore 19 gusa ,baturuka mu bihugu 17, murabizi ko ikintu cyo kwita ku bagore mu mibare n’ikintu UN ishyira imbere kimwe nuko n’ibihugu bigishyira imbere ,ubu noneho hari ikintu cy’uko abagore bagomba kujya mu myanya yo hejuru mu buyobozi mu bintu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, akaba ariyo mpamvu aba ngaba bari aha ngaha."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati:" Barahabwa amahugurwa ajyanye na Leadership, kugira ngo bashobore kuba bayobora muri iyo myanya, course ya mbere yibanze ku bantu bavuga icyongereza ariko uyu munsi bibanze kubavuga Igifaransa, abenshi bari hano bakora muri UN, ariko ubu barashaka abagore bagira imyanya yo hejuru mu bintu bw’ubutumwa."
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango (Gender and family promotion), Uwamariya Valentine wari witabiriwe umuhango wo gutangiza aya mahugurwa, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbere umugore mu nzego z’ubuyobozi.
Biteganijwe ko aya mahugurwa azajya atangwa mu rurimi rw’igifaransa, mu rwego rwo kongera umubare w’abagore bashobora kujya mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu biri mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa,( Francophonie)
Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa birimo , Burundi, Canada, Cameron, Chad, Congo Brazzaville, Colombia, Georgia, Israel, Lebanon,Mali,Mauritania, Netherlands, Switzerland, Tunisia, Uganda, United States of America and United Arab Emirates.
Aya masomo azamara iminsi ine , yitabiriwe n’abagore 19 baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















