Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Rwanda: Abashoferi bambukiranya imipaka barataka ibibazo bahura nabyo muri EAC

Thursday 26 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bashoferi bo mu Rwanda batwara imodoka nini zambukiranya imipaka y’u Rwanda zijya mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bavuka ko bajya bahura n’ibibazo mu nzira iyo bamaze kwambuka imipaka, hakaba ubwo babirenganiramo cyangwa bagafungwa bagasaba ubuyobozi kujya bubafasha, Polisi yo ikabuga ko ibona nta mbogamizi zihari.

Aba bashoferi biganjemo abakoresha Umuhora wa Ruguru, (Northern Corridor), ugizwe n’ibihugu bitandatu ndetse na Tanzania.

Bavuga ko ibibazo babura nabyo muri ibyo bihugu bigendanye ahanini na serivisi bahabwa ziba zitanoze.

Ingero zigendanye n’ibi bibazo ni nyinshi, harimo urwa vuba rw’umushoferi w’Umunyarwanda witwa Kadoyi Albert umaze amezi arenga atandatu afungiye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukora impanuka isanzwe yo mu muhanda, bikabonwa nk’akarengane, nkuko Kanyagisaka, Perezida wa Sendika y’Abashoferi Batwara Imodoka nini zikorera mu Rwanda ndetse n’Izambukiranya Imipaka ( ACPLRWA) abivuga.

Agira ati: "Uriya muntu icyaha yakoze kirebwa n’amategeko y’umuhanda na COMESA, nta nubwo cyari icyaha cyo gufungwa. Kwari ukuza bagapima, bagatwara fotokopi y’ubwishingizi, bakajya kudekarara. Amaze gufungwa umukoresha yaragiye aganira na bo, akuramo imodoka ye mu cyimbo cyo gufatira imodoka.”

Yakomeje ati: “Iyo hakozwe impanuka imodoka n’ibyangombwa by’umushoferi birafatirwa kugeza igihe birangiye nubwo atari ibintu bitinda, we yihutiye (umukoresha) gukuramo imodoka ngo yari ipakiye umuzigo w’impu kugira ngo igende, na bo baramubwira ngo kugira ngo tukurekurire imodoka zana umushoferi tumufunge, hanyuma tuzategereze amafaranga twumvikanye."

Kuri ibi bibazo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko hari imikoranire ihari hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu mu gukemura ibi bibazo.

Yagize ati: "Dufite Interpol (Polisi Mpuzamahanga), uburyo Polisi z’ibihugu zikorana; iyo ageze mu gihugu kindi agomba kubahiriza amategeko asanzwe aho ngaho, umushofer uvuye aha niba ari Umunyarwanda abazi uburyo agomba kwitwara nka hariya".

SP Kayigi yakomeje avuga ko ibi bihugu bafitanye ubufatanye ku buryo ibi bi bibazo hari uburyo bwo kubikemura.

Ati: "Nta mbogamizi, kuko n’ubundi dufite ubu bufatanye za Polisi n’ubundi zikorana. Polisi y’igihu cyacu yakira ishuro nyinshi izindi polisi ziba zivuye muri byo bihugu, nubwo natwe tujyayo bakatwakira, nta bibazo rero bigomba kuvuka.

Ibi bihugu bitandatu (6), bikoresha Umuhora wa Ruguru ni DRC, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, na Sudani y’Epfo. Ibi bihugu kandi bihuriye ku kuba bikoresha icyambu cya Mombasa.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru