Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwanda Peace Academy yagaragaje ibindi bikoresho ikeneye

Wednesday 19 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ambasaderi w’Igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda Nyakubahwa ISao FUKUSHIMA arikumwe na Bwana Maxwell Gomera uhagarariye United Nations Development Programme (UNDP) mu Rwanda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cya (RPA) mu rugendo rwari rugamije gushimangira imikoranire niki kigo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023 , aho mu biganiro byahuje izi mpande zombi ari ugukomeza gushimangira imikoranire basanzwe bagirana n’iki kigo giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Bakigera muri iki kigo bakiriwe n’umuyobozi wa Rwanda Peace Academy (Rtd) Col. Jill Rutaremara aho mu byo yabagaragarije harimo ibyo bakora mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi bijyanye n’amahugurwa batanga , ndetse yababwiye ko bakeneye n’ibindi bikoresho bigezweho byajya bibafasha kujya batanga amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho

Bwana Maxwell Gomera uhagarariye UNDP yagize ati:"Nka UNDP ni amahirwe kugira imikoranire n’u Rwanda , kandi dusanzwe dufatanya n’ibigo bitandukanye mu bikorwa bitandukanye, ubu rero twaje hano muri Rwanda Peace Academy , nk’ikigo gihugura abantu b’ingeri zitandukanye bajya kubungabunga amahoro hirya no hino Ku Isi bahugurirwamo."

Yakomeje agira ati:"Ubu rero dushobora kubungabunga amahoro, tugakumira n’amakimbirane( Conflict) yugarije uyu mugabane, yewe tukita no kuri uyu mugabane ukunze kubamo imidugararo, ubwo nidukomeza gukorana n’iki kigo bizatuma bazana abagore n’abagabo bahugurirwe hano ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano, kuko iyo amahoro abuze bigira ingaruka nyinshi, niyompamvu tuzakomeza gufatanya mu kubaka ubushobozi buhamye."

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy (Rtd) col.Jill Rutaremara yavuze ko atari ubwa mbere bakiriye Ambasaderi w’Igihugu cy’Ubuyapani gusa ngo uyu ni mushya mu Rwanda nibwo yagera muri iki kigo cya Rwanda Peace Academy, kandi ngo intego nyamukuru yazanye aba bashyitsi ni ukurebera hamwe uburyo bakomeza imikoranire.

Yagize ati:"Uyu munsi twasuwe na Ambasaderi wa Japan ndetse nuhagarariye UNDP, icyabazanye cyane by’umwihariko Ambasaderi kwari ukureba imikorere y’ikigo cya Rwanda Peace Academy kugira ngo abyibonere , buriya Japan niyo idufasha cyane , kuko aribo batwubakiye na zimwe muri izi nyubako, kugeza ubu bamaze kuduha miliyoni enye z’amadorari , mu byo twaganiriye twaberetse ko inkunga yabo ifite akamaro , cyane mu mahugurwa tukiyikeneye aho yanatwemereye ko agiye kuvugana n’Igihugu cyabo muri 2024 bazakomerezaho baduha inkunga."

Rtd col.Jill Rutaremara yakomeje agira ati:"Mu mbogamizi twaberetse harimo ko dukeneye ibikoresho bigezweho muri iki gihe, yego dufite ibikoresho ariko ntabwo biri ku rwego twishimiye ,ndetse twaberetse ko muri Afurika hakirimo imvururu, kandi muzi ko hano duforuma abajya muri ubwo butumwa mu guhosha izo mvururu."

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda Isao FUKUSHIMA yagize ati:" Nibwo bwa mbere ngeze hano muri Rwanda Peace Academy, kuko nahawe inshingano zo guhagararira Igihugu cya Japan mu mezi make ashize, naje kuganira n’abagize RPA ku bikorwa by’iki kigo ndetse twaganiye ku bijyanye n’imikoranire yo mu gihe kizaza dufatanyije na UNDP."

Muri 2010 nibwo ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cy’amahoro cya Rwanda Peace Academy nibwo cyatangiye gutanga amahugurwa, hanyuma United Nations Development Programme yatangiye gukorana na Rwanda Peace Academy kuva muri 2015, mu mishinga itandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru