Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwanda yanenze UNHCR ishaka kwitambika umugambi n’Ubwongereza

Wednesday 12 June 2024
    Yasomwe na

U Rwanda rwanyomoje Ishami ry’umuryango w’Abibimbye ryita ku mpunzi UNHCR, rikomeje kubeshya rirushinja guhonyora uburenganzira bw’impunzi n’abimukira nyamara rigakomeza gukorana narwo mu kwakira izo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byasohoye, nyuma yo kubona ibyo UNHCR yavuze ku kuba u Rwanda tugiye kwakira abimukira b’Ubwongereza mu minsi iri imbere.

HCR yabwiye Urukiko Rukuru rw’Ubwongereza igaragaza ko u Rwanda ruhonyora uburenganzira bw’abimukira kandi ko ngo nta bwisanzure baba bafite bari mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagaragaje ko u Rwanda rutumva uburyo HCR yajya gushinja ibinyoma u Rwanda ku bijyanye n’abimukira bava mu Bwongereza nyamara rugakomeza gukorana narwo ku bimukira bo muri Afurika.

Rikomeza rigira riti “Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

Icyo gihe n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe ntabwo guverinoma y’u Rwanda yari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ntiyanagishwa inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana narwo kuri ibyo.

Rukomeza ruvuga ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro uwo muryango urega u Rwanda.

Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma HCR ikunze kurushinja bifitanye isano n’abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru