Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

SADC na FARDC barashaka kunoza imirwanire na M23

Monday 4 March 2024
    Yasomwe na


Abagaba b’ingabo zo mu bihugu byabo byohereje ingabo gufasha Leta DRCongo kurwana na M23 bemereranyijwe kongerera imbaraga bagahindura uburyo bw’imirwanire n’umutwe wa M23.

Izi ngabo ni izikubiye mu byciro birimo iziri mu butubwa bwa SADC, hamwe n’iz’u Burundi zaje mu bufatanye bwa Congo n’u Burundi.

Aba ngaba b’ingabo bo mu bihugu bya DRC, Afuruka y’Epfo, Tanzania, Malawi, ndetse n’uw’u Burundi bahuriya mu nama i Goma kuri uyu wa Kane, baganira, ku bufutanya bafitanye mu butumwa bafite muri DRC.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, bahuriye mu mujyi wa Goma, bemereranyijwje kongerera imbaraga ingabo za SADC ziri mu rugamba rwo ku rwanya umutwe wa M23.

Ndetse ngo banarebeye hamwe uburyo bwo kuzana amahoro muri kano karere ibihugu byabo biherereyemo, nkuko byatangajwe na Major General Slyain Ekenge, umuvuguzi w’igisirikare cya DRC.

Ekenge ati: "Hari ikibazo cyo kureba uburyo twanoza, ibikorwa byo ku rugamba, ndetse n’ingamba zo kubyongerera imbaraga. Ubwitabire bwabo i Goma, n’ikimenyetso gifatika, kigaragaza ubushake hamwe n’ishyaka rya SADC hamwe n’u Burundi mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwacyo."

Hagati aho ngaho kandi, intambara yakomeje muri kino gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, muri bice byo muri Mabenga na Mweso ho muri teritwari ya Masisi, nkuko bamwe mu bari hafi yaho babivuze, ngo hakaba humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye.

Ibi kandi byanemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Laurence Kanyuka abinyijuje kuri Twitter, aho yatangaje ko ingabo za DRC (FARDC) n’abarikuzifasha babagabyeho ibitero, bakoresheje intwaro ziremereye.

Umuryango wa SADC wohereje ingabo muri
DRC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, aho zikomeje guhangana n’umutwe wa M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru