SSP Irere René yagizwe umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nyuma y’igihe iryo shami ridafite urivugira by’umwihariko.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hamenyekanye amakuru ko iri shami ryabonye umuvugizi mushya uje kunganira Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco wavigiraga amashami ya Polisi yose.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaherukaga kugira umuvugizi mu 2017.
SSP Irere yakoze mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage (Community Policing).
Mu mibare iheruka gutangazwa na Polisi igaragaza ko impanuka zahagabanyutse ugereranyije n’imyaka itatu ishize. Mu 2021 abahitanwe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi 10 ni 548. Mu 2019 hapfuye 739, na ho mu 2020 baba 687.
Igihe yanditseko SSP Irere yavuze ko mu mpamvu zikunze gutera impanuka ahanini ari uko abantu bakoresha nabi umuhanda ndetse hakaba n’uburangare bw’abashoferi.
Yagize ati “Impamvu zibitera ziratandukanye ariko zimwe muri zo harimo uburangare bw’abashoferi, abatwara banyoye no kutubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda.”
Yasabye abakoresha umuhanda kurushaho kwita ku byapa mu rwego rwo kuwukoresha neza.
Ati “Icyo mbasaba cyane ni ugusoma neza ibyapa biri ku muhanda. Ni ibintu abanyarwanda batari bamenyereye cyane ariko uko ugenda ukwiye no kwitegereza cyane.”
Yongeye kwibutsa kandi abakoresha umuhanda ko bakwiye kwitwaririka muri ibi bihe by’imvura cyane ko bishobora guteza impanuka.















